RFL
Kigali

Seninga abona ko Nsengiyumva Moustapha ataragera ku rwego rwo gukina iminota 90

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/02/2018 7:37
0


Seninga Innocent umutoza wa Police FC abona ko uburyo Nsengiyumva Moustapha akinamo butamuha amahirwe n’ububasha bwo kuba yakina iminota 90’ y’umukino bitewe nuko umumaro aba afite mu kibuga utabimwerera gutinda mu kibuga.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yuko Police FC yari imaze kunganya na AS Kigali ibitego 2-2 ku munsi wa 12 wa shampiyona, Seninga yavuze ko Nsengiyumva Moustapha akina muri gahunda yo kunaniza abugarira b’amakipe baba bahanganye kugira ngo abasatira ba Police FC babone inzira. Seninga Innocent ati:

Kuri Moustapha we impamvu twari twamukinishije..Ni umukinnyi muri iyi minsi ushobora kudufasha kugira ngo ateze nk’ikibazo mu bwugarizi bw’ikipe tuba duhanganye kubera ko ni umukinnyi ukina yihuta. Hari igihe abugarira bamwitaho cyane bityo abasatira bacu bakaba bakwakira imipira bisanzuye, tukabasha gutsinda ariko ntabwo aremeza ku buryo yakina iminota 90’ yose.

Ikipe ya Police FC yaganyije na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wakinirwaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Kabiri. Songa Isaie na Nizeyimana Mirafa batsindiye Police FC , AS Kigali itsindirwa na Hamidou Ndayisaba na Mbaraga Jimmy.

Ikipe ya Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 45’ w’umukino ku gitego cya Songa Isaie yatsinze bivuye ku mupira yahawe na Mico Justin. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Police FC ikiyoboye. Ku munota wa 48’ ni bwo Mbaraga Jimmy Traore yishyuriye AS Kigali mbere yuko Ndayisaba Hamidou yungamo ikindi ku munota wa 64’ w’umukino.

Seninga Innocent avuga ko nubwo amakipe bahanganiye igikombe atarayakuraho amanota atatu imbumbe  (APR FC na AS Kigali), avuga ko hakiri kare ku buryo umuntu yakura amaso ku gikombe.

Mu gusimbuza, Police FC batangiye bakuramo Mushimiyimana Mohammed wakinaga inyuma ya Songa Isaie bamusimbuza Biramahire Abbedy. Ibi byaje gutuma Mico Justin ahita ava mu ruhande yakinagaho ahita ajya inyuma ya Songa Isaie mbere yuko Ndayishimiye Antoine Dominique asimbura Nsengiyumva Moustapha agahita ajya ku ruhande rw’iburyo asatira izamu.

Ku ruhande rwa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yakuyemo Frank Kalanda ashyiramo Ndarusanze Jean Claude mbere yuko Ndahinduka Michel asimbura Mbaraga Jimmy Traore. Muri uyu mukino, Bishira Latif myugariro wa AS Kigali yahawe ikarita y’umuhondo azira ikosa yakoreye Mico Justin bahoranye muri AS Kigali.

Undi mukino waberaga i Nyakarambi, ikipe ya Kiyovu Sport yaguye miswi na Kirehe FC banganya 0-0. Kiyovu Sport iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 24 , AS Kigali iraba iya kabiri n’amanota 22 mu gihe Police FC iricara ku mwanya wa kane n’amanota 19.

Nsengiyumva Moustapha (11)  imbere ya Ngandu Omar

Nsengiyumva Moustapha (11)  imbere ya Ngandu Omar 

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK, 27), Manishimwe Yves (22), Muvandimwe Jean Marie Vianney (12), Patrick Umwungeri (C, 5), Habimana Hussein Eto’o(20), Nizeyimana Mirafa (4), Mushimyimana Mohammed (10), Nzabanita David (16), Songa Isaie (9), Nsengiyumva Moustapha (11) na Mico Justin (8).

AS Kigali FC XI: Hategekimana Bonheur (GK, 18), Benedata Janvier (21), Kayumba Soter (C, 15), Ngandu Omar (2), Bishira Latif (5), Ntamuhanga Thumaine Tity (12), Mbaraga Jimmy Traore (16), Niyonzima Ally (8), Frank Kalanda (9), Ndayisenga Fuad (10) na Ndayisaba Hamidou (22)

Nsengiyumva Moustapha  (11) imbere ya Hamidou Ndayisaba (22)

Nsengiyumva Moustapha  (11) imbere ya Hamidou Ndayisaba (22)

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Mbaraga Jimmy Traore yatsinze igitego

Mbaraga Jimmy Traore yatsinze igitego  

Nizeyimana Mirafa yabaye umukinnyi w'umukino (Man of the Match)

Nizeyimana Mirafa yabaye umukinnyi w'umukino (Man of the Match)

Mbaraga Jimmy yaje kuva mu kibuga asimbuwe

Mbaraga Jimmy yaje kuva mu kibuga asimbuwe

Mushimiyimana Mohammed yaje gusimburwa  na Biramahire Abeddy kuko ngo atubahirizaga amabwiriza

Mushimiyimana Mohammed yaje gusimburwa  na Biramahire Abeddy kuko ngo atubahirizaga amabwiriza 

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira 

Muvandimwe atera umupira wihuta abuza uburyo Hamidou Ndayisaba

Muvandimwe atera umupira wihuta abuza uburyo Hamidou Ndayisaba

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  yicaza Niyonzima Ally

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  yicaza Niyonzima Ally

Biramahire Abeddy azamukana umupira

Biramahire Abeddy azamukana umupira 

Ndahinduka Michel yigzayo Nizeyimana Mirafa

Ndahinduka Michel yigzayo Nizeyimana Mirafa(4)

Mico Justin (8) ashaka umupira kwa Ngandu Omar

Mico Justin (8) ashaka umupira kwa Ngandu Omar 

Mu gice cya kabiri nibwo Muvandimwe JMV yabaye nk'aho akangutse atangira gutanga imipira iva mu mpande

Mu gice cya kabiri nibwo Muvandimwe JMV yabaye nk'aho akangutse atangira gutanga imipira iva mu mpande 

Biramahire Abeddy azamukana umupira anakurikiwe na Benedata Janvier wamaze gufatisha muri AS Kigali

Biramahire Abeddy azamukana umupira anakurikiwe na Benedata Janvier wamaze gufatisha muri AS Kigali 

Songa Isaie abyigana na Ngandu Omar

Songa Isaie abyigana na Ngandu Omar

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND