Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko ikipe ya Rayon Sports yamurushije mu kibuga mu buryo bugaragara bitewe nuko ikipe ye ibura abugarira bafite ubunararibonye ndetse abura abakinnyi bakora ikinyuranyo nubwo akenshi abakinnyi nk’abo baba bavuka hanze yu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino Police FC yanyagiwemo na Rayon Sports ibitego 4-1, Seninga yavuze ko kugira ngo azagere ku rwego rwo guhangana ku rwego rwo hejuru bimusaba kuba afite abakinnyi bakora ikinyuranyo.Seninga Innocent yagize ati:
Navuga yuko, Police FC ntabwo iri hasi ariko nta nubwo nahakana ko Rayon Sports ikomeye kuko ifite abakinnyi bakora ikinyuranyo no kuba bakinisha abanyamahanga ntabwo natinya kubivuga. Bafite abakinnyi bakora ikinyuranyo, abakinnyi bamaze gukina imikino myinshi nka Pierrot akora ikinyuranyo bigatuma abandi bakinnyi batinyuka.
Gusa uyu mutoza asoza kuri iyi ngingo avuga ko bitavuze ko akeneye abanyamahanga mu ikipe ya Police FC ahubwo ko ari uburyo yabonye abanyamahanga bashobora gufasha abandi bakinnyi kugira uko bitwara naho ubundi ngo agendera kuri politiki ya Police FC yo gukinisha abakinnyi bavuka mu Rwanda. Yagize ati:
Njyewe nk’umukozi…ndi umutoza mfite ikigo nkorera gifite politike yayo. Njyewe rero ntabwo nayihindura kuko n’uyu munsi nagenda hakaza undi. Ngendera ku byo ikigo gishaka ariko ntawe utabibona ko bakora ikinyuranyo (Abanyamahanga). Gusa njyewe ndamutse ngumye muri Police FC, icyo nzakora ni ukugura abakinnyi bafite ubunararibonye bwo gutwara ibikombe kugira ngo wenda babe baza bafashe bagenzi babo bari mu ikipe babe bazamura urwego bahangana n’abo banyamahanga.
Muri uyu mwaka w’imikino 2016-2017, Police FC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 61 inyuma ya Rayon Sports yatwaye igikombe ifite amanota 73. Muri uyu mwaka w’imikino kandi ikipe ya Police FC yakoresheje abakinnyi 27. Gusa kuri ubu abayobozi b’iyi kipe bakaba bafite gahunda yo gusezerera abakinnyi barindwi (7) kugira ngo bagure abandi barindwi (7).
Police FC yishyushya muri sitade ya Kigali
Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri wa Police FC akora imyitozo yo kugarura imipira yo mu kirere
Rayon Sports yishyushya
Abasifuzi b'umukino bishyushya
Abakinnyi basohoka mu rwambariro
Habimana Hussein wa Police FC yari yabanje hanze bitewe nuko amaze igihe afite ikibazo cy'imvune
Abasifuzi b'umukino baseruka mu kibuga
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC aganira na Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n'umunyezamu wa Rayon Sports
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Rayon Sports
Abasimbura ba Police FC
Nzarora Marcel kapiteni wa kabiri akanaba umunyezamu wa Police FC
Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports asohoka mu rwambariro
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC (ubanza iburyo), Bisengimana Justin (hagati) umutoza wungirije na Maniraguha Claude (ubanza ibumoso) umutoza w'abanyezamu
Abakinnyi ba Rayon Sports biragiza Imana
Abakinnyi ba Police FC bambaza Imana mbere yo kujya mu mukino
Mpozembizi Mohammed mbere gato y'umukino
Usengimana Danny mbere yo gutangira umukino
Nizeyimana Mirafa mbere gato y'umukino
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba Police FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC agira inama Nzarora Marcel
Umwungeri Patrick yaka amazi mbere y'umukino
Abakapiteni bajya gutombola ibibuga
Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports
Abasimbura ba Rayon Sports
Abakinnyi ba Police FC bajya inama mbere yo kujya mu mukino
Abakinnyi ba Rayon Sports bajya inama mbere yo gutangira umukino
Mbere yuko bahana ikosa biba ari intambara imbere y'izamu
Ndacyayisenga Jean d'Amour bita Meya ajya kunaga umupira
Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro muri Police FC ashakisha umupira mu kirere
Songa Isaie hagati ya Manishimwe Djabel (ibumoso) na Ndacyayisenga Jean d'Amour (Iburyo)
Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni wa Police FC ashaka aho yatanga umupira
Mpozembizi Mohammed asunikwa na Manishimwe Djabel
Nizeyimana Mirafa agenzura umupira hagati mu kibuga
Muhire Kevin asimbuka Mpozembizi Mohammed
Mushimiyimana Mohammed yari yabanje mu kibuga nubwo atarangije umukino kuko yahawe ikarita itukura
Songa Isaie nawe yatangiye mu mukino asimburwa na Ndayishimiye Antoine Dominique
Seninga Innocent atanga inama zihuse ku bakinnyi
Mbere yuko batera coup franc
Nizeyimana Mirafa aterura umupira ajya gutera coup franc
Mushimiyimana Mohammed (20) na Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) bumvikana aho coup iri bube igana
Songa Isaie areba umusifuzi kuko yakekaga ko bamukoreyeho ikosa
Ndacyayisenga Jean d'Amour bita Meya abangamira Mushimiyimana Mohammed
Nahimana Shassir azamukana umupira imbere y'abakinnyi ba Police FC
Imurora Japhet ashaka aho yacisha umupira
Muhire Kevin wa Rayon Sports acungana na Mushimiyimana Mohammed wa Police FC
Biramahire Abedy yinjiye mu kibuga asimbuye Patrick Umwungeri
Nizeyimana Mirafa mbere yo gutera umupira w'umuterekano (Free-Kick)
Abakinnyi ba Police FC mbere yo gutera coup franc
Usengimana Danny ashorera umupira
Abakinnyi ba Rayon Sports bajya inama hagati mu mukino
Biramahire Abedy na Ndacyayisenga Jean d'Amour barwanira umupira
Danny Usengimana aca mu bakinnyi ba Rayon Sports
Munezero Fiston afata Usengimana Danny
Umwungeri Patrick asuhuza bagenzi be avuye mu kibuga
Abafana ba Rayon Sports byari ibyishimo bikomeye
Danny Usengimana ubwo yari amaze gutsinda igitego rukumbi Police FC yatahanye
Danny Usengimana yakinaga umukino we wa nyuma muri Police FC mbere yo kugana muri Singida United mu cyiciro cya mbere muri Tanzania
Biramahire Abedy ahanganye na Mugabo Gabriel wahoze muri Police FC
Mugabo Gabriel amukurikiza umutego
Nzarora Marcel ashaka aho yatanga umupira
Amafoto aba acicikana
Seninga Innocent yari yumiwe ubwo byari bimaze kuba ibitego bine (4)
Muvandimwe Jean Marie Viannney arambika Kwizera Pierrot
Abafana ba Rayon Sports
Eric Ngendahimana yagarutse mu mutima w'ubwugarizi avuye hagati ubwo Mwungeri Patrick yari amaze gusohoka mu kibuga
Biramahire Abedy yirengereye umupira ubwo yari yugarijwe
Nahimana Shassir ubwo yari amaze gutsinda igitego
Muhire Kevin yishimana na Nahimana bafatanyayije gutsinda igitego
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Eric Nshimiyimana n'abo bafatanya mu gutoza AS Kigali bari baje kureba umukino
Ndayishimiye Antoine Dominique yinjiye mu kibuga asimbuye Songa Isaie
Niyonzima Jean Paul bita Robinho yinjiye mu kibuga asimbuye Imurora Japhet
Ndayishimiye Antoine Dominique (Ibumoso) na Niyonzima Jean Paul (Iburyo)bishyushyaga mbere yo kujya mu kibuga
Abakinnyi ba Police FC bnari bacitse intege
Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro muri Police FC ahagaze ku mupira mbere yo gutera coup franc
Ubwo Masud Djuma yari agiye kwinjiza Nsengiyumva Moustapha
Abapolisi baje kureba ikipe yabo
Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali y'abakobwa nawe yari ku mukino
Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali (Team Manager) nawe yari ku mukino
Mushimiyimana Mohammed agana mu rwambariro nyuma yo guhabwa ikarita itukura
Itsinda ry'abafana ba Police FC nabo Morale yari yabuze
Mutarambirwa Djabil bitaga Dinho (Hagati) umutoza wa Kiyovu Sport
Tidiane Kone (ubanza iburyo) ntiyakinnye kuko aha yari yegeranye na Ntwali Evode (hagati) ukina hagati muri AS Kigali
Ndayishimiye Antoine Dominique ahanganye na Kwizera Pierrot
Ndayishimiye Antoine Dominique azamukana umupira
AMAFOTO YA NYUMA Y'IFIRIMBI YA NYUMA
Abasifuzi barangije akazi
Niyonzima Jean Paul Robinho (ibumoso) na Ndayishimiye Antoine Dominique (iburyo) basohoka mu kibuga nyuma y'umukino
Eric Ngendahimana yasohotse mu kibuga no kurira yarira
Danny Usengimana asohoka mu kibuga
Nahimana Shassir watsinze ibitego bibiri mu mukino
Habimana Hussein wa Police FC (ibumoso) na Niyintunze Jean Paul (iburyo) umuyobozi wa tekinike muri Police FC
Bwanakweli Emmanuel (27) umunyezamu wa Police FC ndetse na Nizeyimana Mirafa (4) ukina hagati muri iyi kipe
Ibyishimo byari byabuze muri Police FC
Mico Justin ntiyagize amahirwe yo gukina imikino ibiri Police FC yatsinzwemo na Rayon Sports
Mutsinzi Ange Jimmy myugariro wa Rayon Sports nawe ntiyakinnye bitewe nuko aribwo ari kugenda akira imvune
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana
Imurora Japhet ategereje ibaruwa imusezera muri Police FC akabona gufata urugendo rugana i Hong Kong
Myugariro Manzi Thierry aganira n'abanyamakuru
Munezero Fiston myugariro wa Rayon Sports ateruye umwana yibyariye
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO