RFL
Kigali

Senegal yihereranye Amavubi y'u Rwanda mu mukino wa gishuti i Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/05/2016 19:06
4


Ikipe y'igihugu cy'u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Senegal ibitego 2-0 mu mukino wa gishuti waberaga hano mu Rwanda kuri sitade Amahoro i Remera.



Igitego cya Mame Biram Diouf ku munota wa 13' cyatumye ikipe y'u Rwanda itangira kugira ikizere gito cyo gutsinda umukino wari watangiye ubona harimo ukwihagararaho ku ruhande rw'abasore batozwa na Jonathan Bryan McKinstry.Abasore barimo Sadio Mane ukinira Southampton niwe watangiye ashota umuzamu Ndayishimiye Eric bakame wari mu izamu ariko agenda yirwanaho ariko kuri uwo munota byaje kwanga yinjizwa igitego cya mbere cyaje gukurikirwa n'igitego cya kabiri cya Sankhare Younousse ku munota wa 29' w'umukino.

amavubi

11  b'Amavubi Stars babanje  mu kibuga 

Abakinnyi barimo Iranzi Jean Claude, Patrick Sibomana, Sugira Ernest na Jacques Tuyisenge wari kapiteni mu gice cya mbere, bagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko biranga.Amakipe yombi ajya mu karuhuko Senegal iri imbere ku gitego 1-0 ubwo Iranzi Jean Claude yari amaze gutera coup franc ku munota wa 43'.

seneg

Abakinnyi ba Senegal baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo

Igice cya kabiri cyaranzwe no gusimbuza ku mpande zombi kuko ku ruhande rw'u Rwanda Usengimana Dannyy yasimbuye Sugira Ernest ku munota wa 46', Nshuti Savio Dominique asimbura Sibomana Patrick Pappy.Muri iyi minota kandi Niasse Baye Omar ukinira Everton yasimbuye Diouf Mame Biram ukinira Stoke City.

Senegal batangiye gukina umukino usa naho ari ukwinezeza mu gihe wabonaga abakinnyi b'u Rwanda barwana no gushaka igitego byibura kimwe cy'impozamarira mu mukino.Hashize akanya gato cyane Ndoye Cheikh wa Senegal asimbura Gueye Gama ku ruhande rwa Senegal.

Umutoza w'u Rwanda Jonathan Bryan McKinstry yahise akora impinduka akuramo Ombolenga Fitina yinjiza Rusheshangoga Michel wari wabanje hanze. Niyonzima Ally wa Mukura VS yinjiye mu kibuga asimbuye Mukunzi Yannick ku munota 61', Niyonzima Haruna wari wabanje hanze yasimbuye Tuyisenge Jacques wari kapiteni ku munota wa 62'.

Diagne Fallou wa Senegal yinjiye asimbuye Koulibaly Kalidou ku munota wa 65' naho Diop Pape yinjiye asimbuye Sankhare Younousse ku munota wa 68'.

Ku munota wa 70' Nshuti Savio Dominique yagize akabazo ku kaguru nyuma yo kugongana na Kouyate Cheikhou mbere gato ko Sadio Mane atera ishoti rikomeye ryaciye hafi y'izamu rya Bakame.

Muri uyu mukino waranzwe no gusimbuza, Diaye Pape Allioune yasimbuye Kouyate Cheikhou ku munota wa 74'.Nyuma y'iyi minota, u Rwanda rwatangiye gusa naho rukangutse aho Nshuti Savio Dominique yazamukanye umupira agatera ishoti umukinnyi wa Senegal yahise awushyira hanze.Byatanze koruneli yatewe na Iranzi Jean Claude ntibyatanga umusaruro.

Nyuma gato, Gassama Lemine yinjiye asimbuye Soure Pape Ndounge ku ruhande rwa Senegal,Manzi Thierry wa Rayon Sports yinjiye mu kibuga bwa mbere mu mateka akinira u Rwanda ubwo yari asimbuye Rwatubyaye Abdul ku munota wa 82'.

Nyuma y'iminota micye Sadio Mane yahushije igitego cyabazwe ku munota wa 87' ariko Amavubi nayo agacishamo agasatira kuko byanatanze na coup franc yatewe na Emery Bayisenge ku munota wa 89', umuzamu Ndiaye Khadin akawukuramo bimugoye.Ibi byaje kurangizwa n'indi coup franc yateye mu minota y'inyongera ariko umukino urinda urangira Senegal yitwaye neza mu mukino wa gishuti.

Uyu mukino wa gishuti wateguraga amakipe yombi kuzakina imikino y'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu kizabera muri Gabon mu 2017.Tariki ya 4 Kamena 2016, u Rwanda ruzakira Mozambique naho Senegal isanganire u Burundi i Bujumbura. 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • isyy7 years ago
    Uyu mutoza wamavubi niwe ubyica byose bazamwirukane apanga abakinnyi nabi kariyemera gusa.
  • silim uwimana 7 years ago
    amavubi yagerageje kandi bitwaye nkintwari icyo twakora nukwihangana muri football bibaho
  • Ndayizeye7 years ago
    Uko Jonathan yakinishije iriya kipe nibyo kuko ntakundi byari kugenda. Umuntu utarakoze imyitozo wamushyira muri match nkiriya? Nibakore imyitozo ihambaye Mozambique izarya 3.
  • kalisa7 years ago
    No gupanga apanga nabi ariko na level yacu ntitwemerera kugira icyo twakora kuri Senegal Abantu tutagira numu pro numwe ukina mu ikipe igaragara mu gihe abandi aba locaux ari 2 gusa nabo batagera mu kibuga kandi bafite nabandi ba pro barenga ijana batahamagaye , turi inyuma wana no kureba amavubi nugukunda igihugu ntacyo tuba tureba rwose, mba mbona nta system bakina bose biruka aho umupira ugiye,,,,,





Inyarwanda BACKGROUND