Ubwo ikipe ya Kiyovu Sport yanyagiraga AS Kigali ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, Nsabimana Eric bita Zidane ukina hagati muri AS Kigali yaje gutakaza ubwenge nyuma yo kugongana na Mugheni Kakule Fabrice bityo ajyanwa kwa muganga atwawe muri Ambulance.
Umukino urangiye, abanyamakuru babajije Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali niba hari amakuru yahawe ava mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK), avuga ko bamubwiye ko umukinnyi we aza kumera neza kuko ngo ni ikibazo yagize ku ijosi bituma atakaza ubwenge.
Nyuma INYARWANDA yashatse kumenya niba Nsabimana Eric Zidane yaje kugarura ubwenge. Umwe mu baganga bari kwita kuri uyu mukinnyi avuga ko yagaruye ubwenge ariko ko hari agakoresho bagomba kumwambika mu ijosi kugira ngo rimwe mu magufwa mato aba ku ijosi rizasubire mu mwanya waryo.
Uyu muganga yavuze ko uyu musore azamara ibyumweru hagati ya bibiri na bitatu yambaye aka kantu nyuma bakazasuzuma bakareba niba ikibazo cyakemutse kugira ngo atangire imyitozo. "Yagaruye ubwenge kuko aravuga bisanzwe, ari kuganira n'abandi. Yegutse ubu aricara ariko hari akantu tugomba kumwambika kugira ngo akagufwa kavuye mu mwanya kazabe gasubiramo, bizamara ibyumweru hagati ya bibiri na bitatu".
Nsabimana Eric Zidane ubwo yari amaze kugarura ubwenge muri CHUK
Muri uyu mukino Kiyovu Sport niyo yari mu mwanya mwiza kuko yakinnye umukino usatira cyane bityo bafungura amazamu ku munota wa 32’ w’umukino mbere yo kongeramo ikindi ku munota wa 45+2’. Uyu musore yaje kongeramo ikindi ku munota wa 65’ w’umukino ahita yuzuza ibitego bitatu (3) ari umwe mu mukino (Hat-trick).
Ikindi gitego cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice ku munota wa 49’ w’umukino naho igitego cy’impozamarira cya AS Kigali cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 52’ ahita yuzuza ibitego 11 muri shampiyona akomeza kuyobora abafite ibitego byinshi.
Ubwo Nsabimana Eric Zidane yari amaze kugwa hasi
Mugheni Kakule Fabrice aza kureba uko bigenze
Ambulance yinjiye mu kibuga itabaye
Bamwinjiza
Ambulance isohoka ku kibuga cya Mumena igana CHUK
Mugheni Kakule Fabrice yahise ahabwa ikarita y'umuhondo
Muri uyu mukino Ally Niyonzima yakinaga nka myugariro
TANGA IGITECYEREZO