RFL
Kigali

SC Kiyovu 4-1 AS Kigali: Nsabimana Eric Zidane watwaye muri "Ambulance" amerewe ate ?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/05/2018 22:28
1


Ubwo ikipe ya Kiyovu Sport yanyagiraga AS Kigali ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, Nsabimana Eric bita Zidane ukina hagati muri AS Kigali yaje gutakaza ubwenge nyuma yo kugongana na Mugheni Kakule Fabrice bityo ajyanwa kwa muganga atwawe muri Ambulance.



Umukino urangiye, abanyamakuru babajije Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali niba hari amakuru yahawe ava mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK), avuga ko bamubwiye ko umukinnyi we aza kumera neza kuko ngo ni ikibazo yagize ku ijosi bituma atakaza ubwenge.

Nyuma INYARWANDA yashatse kumenya niba Nsabimana Eric Zidane yaje kugarura ubwenge. Umwe mu baganga bari kwita kuri uyu mukinnyi avuga ko yagaruye ubwenge ariko ko hari agakoresho bagomba kumwambika mu ijosi kugira ngo rimwe mu magufwa mato aba ku ijosi rizasubire mu mwanya waryo.

Uyu muganga yavuze ko uyu musore azamara ibyumweru hagati ya bibiri na bitatu yambaye aka kantu nyuma bakazasuzuma bakareba niba ikibazo cyakemutse kugira ngo atangire imyitozo. "Yagaruye ubwenge kuko aravuga bisanzwe, ari kuganira n'abandi. Yegutse ubu aricara ariko hari akantu tugomba kumwambika kugira ngo akagufwa kavuye mu mwanya kazabe gasubiramo, bizamara ibyumweru hagati ya bibiri na bitatu".

Nsabimana Eric Zidane ubwo yari amaze kugarura ubwenge muri CHUK

Nsabimana Eric Zidane ubwo yari amaze kugarura ubwenge muri CHUK

Muri uyu mukino Kiyovu Sport niyo yari mu mwanya mwiza kuko yakinnye umukino usatira cyane bityo bafungura amazamu ku munota wa 32’ w’umukino mbere yo kongeramo ikindi ku munota wa 45+2’. Uyu musore yaje kongeramo ikindi ku munota wa 65’ w’umukino ahita yuzuza ibitego bitatu (3) ari umwe mu mukino (Hat-trick).

Ikindi gitego cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice ku munota wa 49’ w’umukino naho igitego cy’impozamarira cya AS Kigali cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 52’ ahita yuzuza ibitego 11 muri shampiyona akomeza kuyobora abafite ibitego byinshi.

Nsabimana ERic 20

Ubwo Nsabimana Eric Zidane yari amaze kugwa hasi

Ubwo Nsabimana Eric Zidane yari amaze kugwa hasi 

Mugheni Kakule Fabrice aza kureba uko bigenze

Mugheni Kakule Fabrice aza kureba uko bigenze 

Ambulance yinjiye mu kibuga

Ambulance yinjiye mu kibuga itabaye 

Nsabimana ERic Zidane yaje gutakaza ubwenge ubwo yagonganaga na Mugheni Kakule Fabrice bityo ajyanwa kwa muganga

Bamwinjiza

Ambulance isohoka ku kibuga cya Mumena

Ambulance isohoka ku kibuga cya Mumena igana CHUK

Mugheni Kakule Fabrice yahise ahabwa ikarita y'umuhondo

Mugheni Kakule Fabrice yahise ahabwa ikarita y'umuhondo

Muri uyu mukino Ally Niyonzima yakinaga nka myugariro

Muri uyu mukino Ally Niyonzima yakinaga nka myugariro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ni mugheni cg Mugeni? Ibise ni bya binyarwanda bishya? Nabonye mwandika na muthoni aho kuba mutoni yewe haragazwe





Inyarwanda BACKGROUND