RFL
Kigali

SC Kiyovu 0-2 Police FC: Cassa Mbungo yagize icyo avuga ku basifuzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/03/2018 11:36
0

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport, nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 2-0 yabwiye abanyamakuru ko atavuga ko yibwe ariko ko abasifuzi batumye umukino ukinwa imito micye bitewe n’uburyo abakinnyi bagwa hasi abaganga bakaza kubavurira mu kibuga.

Uyu mutoza wanatojeho Police FC akanayiha igikombe cy’Amahoro 2015, avuga ko abasifuzi batakabaye bareka ngo abakinnyi bavurirwe mu kibuga ahubwo ko bajya bahita babasohora hanze bityo umukino ugakomeza. Cassa Mbungo yagize ati:

Icyo navuga kitagenze neza ni ku bijyanye n’imisifurire. Ntabwo ndi buvuge nk’abafana ko batwibye ariko iminota y’umukino….Nkunze kubivuga cyane, iminota y’umukino….kandi namwe (abanyamakuru) mukunze kubivuga. Kuryama ….Hari umusifuzi w’Umugande watubereye isomo, wadukoreye ibintu byiza hano wasifuraga umukino wa Rayon Sports na LLB, uko umuntu aryama ntabwo yahamagaraga umuganga, yahamagaraga abatabazi (Croix Rouge) bakaza bakamujyana hanze.

Cassa Mbungo kandi akomeza avuga ko ibintu abasifuzi bakora byo guha umwanya abakinnyi ngo batinze umukino ari bimwe mu bituma umupira w’amaguru w’u Rwanda ugenda usubira inyuma kuko ngo amakipe akina igihe gito mu minota 90’ yagenwe. Cassa Mbungo yagize ati:

Iyo umuteruye ukamushyira hanze, bakamuvurira hanze, umukino urakomeza. Ariko iyo uhamagaye umuganga uhita utuma ikipe itakaza umurongo yari iriho. Ni nayo mpamvu n’umupira wacu ugenda usubira inyuma kubera ko umwanya dukina ni muto cyane.

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport

Muri uyu mukino, hari aho byageze Cassa Mbungo afata icyemezo cyo gushyira Mbogo Ali mu busatirizi mu gihe uyu musore asanzwe akina mu mutima w’ubwugarizi. Cassa avuga ko ubwo bari bamaze kwinjizwa igitego ku munota wa 57’ yabonye ko nta kintu aramira bityo ahita ashaka kongera umubare w’abakinnyi bakina bataha izamu, gusa byatumye umubare w’abugarira ugabanuka banabatsinda ikindi gitego.

Mu magambo ye yagize ati:“Igitego cya kabiri n'uko mu mayeri (Tactics) n'uko nashatse guhebanisha ndavuga nti nongere ingufu mu busatirizi. Iyo wongereye umubare mu busatirizi urumva ko umubare mu bwugarizi uragabanuka ariko gutsindwa imwe cyangwa bibiri ni bimwe kuko twari twabuze amanota atatu”.

Aya manota atatu Police FC yakuye ku Mumena yatumye igwiza amanota 22 ijya ku mwanya wa gatatu (3). Ndayishimiye Antoine Dominique (57’) na Songa Isaie (90’) ni bo batsindiye iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu.

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport abona ibintu byo kuryama mu kibuga bitinza umukino

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport abona ibintu byo kuryama mu kibuga bitinza umukino

Abasifuzi barashinjwa ko batinda gufata icyemezo cyo gusohora abakinnyi

 Abasifuzi barashinjwa ko batinda gufata icyemezo cyo gusohora abakinnyi

Mugheni Kakule Fabrice kapiteni wa Kiyovu Sport yihutisha abaganga ba Police FC

Mugheni Kakule Fabrice kapiteni wa Kiyovu Sport yihutisha abaganga ba Police FC

Mugheni Kakule Fabrice ashwana n'abari bateruye Nizeyimana Mirafa abaziza ko bari kugenga bitonze

Mugheni Kakule Fabrice (ibumoso) kapiteni wa Kiyovu Sport aganira na Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru

Mugheni Kakule Fabrice ashwana n'abari bateruye Nizeyimana Mirafa abaziza ko bari kugenda gahoro

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport arasaba ko umukinnyi yajya agira ikibazo bakamusohora bihuta

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport arasaba ko umukinnyi yajya agira ikibazo bakamusohora bihuta

Bunani Janvier (ibumoso) na Twagirimana Innocent (Iburyo) barishyuhije umukino urinda urangira batinjiye mu kibuga

Bunani Janvier (ibumoso) na Twagirimana Innocent (Iburyo) barishyuhije umukino urinda urangira batinjiye mu kibuga

Songa Isaie ahatana na Mbogo Ali

Songa Isaie ahatana na Mbogo Ali

Umwungeri Patrick Kapiteni wa Police FC acungacunga Ahoyikuye Jean Paul

Umwungeri Patrick Kapiteni wa Police FC acungacunga Ahoyikuye Jean Paul (4) bita Mukonya 

Songa Isaie ahunga Rachid Kalisa

Songa Isaie ahunga Rachid Kalisa 

Songa Isaie afashwe na Moustapha Francis

Songa Isaie afashwe na Moustapha Francis 

Mbogo Ali mu kirere arwanira umupira na Mushimiyimana Mohammed

Mbogo Ali mu kirere arwanira umupira na Mushimiyimana Mohammed

Mbogo Ali hagati ya Manishimwe Yves (22) na Patrick Umwungeri

Mbogo Ali hagati ya Manishimwe Yves (22) na Patrick Umwungeri

Mbogo Ali mu kirere arwanira umupira na Patrick Umwungeri

Mbogo Ali mu kirere arwanira umupira na Patrick Umwungeri

Mbogo Ali yashatse igitego arakibura burundu

Mbogo Ali yashatse igitego arakibura burundu

Songa Isaie azirika Ahoyikuye Jean Paul

Songa Isaie azirika Ahoyikuye Jean Paul agatabaza

Mushimiyimana Mohammed ku mupira hagati y'abakinnyi ba Kiyovu Sport

Mushimiyimana Mohammed ku mupira hagati y'abakinnyi ba Kiyovu Sport

Bwanakweli Emmanuel Fils umunyezamu wa kabiri muri Police FC niwe uri kwifashishwa muri iy minsi

Bwanakweli Emmanuel Fils umunyezamu wa kabiri muri Police FC ni we uri kwifashishwa muri iyi minsi 

Rachid Kalisa ku munota wa 90'

Rachid Kalisa ku munota wa 90'

Abatoza bombi bahana umukono nyuma y'umukino

Abatoza bombi bahana umukono nyuma y'umukino

Mico Justin (8) umaze gutanga imipira itatu mu mikino ibiri yasimbuwe na Muhinda Bryan

Mico Justin (8) umaze gutanga imipira itatu mu mikino ibiri yasimbuwe na Muhinda Bryan mu minota ya nyuma

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND