Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport, nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 2-0 yabwiye abanyamakuru ko atavuga ko yibwe ariko ko abasifuzi batumye umukino ukinwa imito micye bitewe n’uburyo abakinnyi bagwa hasi abaganga bakaza kubavurira mu kibuga.
Uyu mutoza wanatojeho Police FC akanayiha igikombe cy’Amahoro 2015, avuga ko abasifuzi batakabaye bareka ngo abakinnyi bavurirwe mu kibuga ahubwo ko bajya bahita babasohora hanze bityo umukino ugakomeza. Cassa Mbungo yagize ati:
Icyo navuga kitagenze neza ni ku bijyanye n’imisifurire. Ntabwo ndi buvuge nk’abafana ko batwibye ariko iminota y’umukino….Nkunze kubivuga cyane, iminota y’umukino….kandi namwe (abanyamakuru) mukunze kubivuga. Kuryama ….Hari umusifuzi w’Umugande watubereye isomo, wadukoreye ibintu byiza hano wasifuraga umukino wa Rayon Sports na LLB, uko umuntu aryama ntabwo yahamagaraga umuganga, yahamagaraga abatabazi (Croix Rouge) bakaza bakamujyana hanze.
Cassa Mbungo kandi akomeza avuga ko ibintu abasifuzi bakora byo guha umwanya abakinnyi ngo batinze umukino ari bimwe mu bituma umupira w’amaguru w’u Rwanda ugenda usubira inyuma kuko ngo amakipe akina igihe gito mu minota 90’ yagenwe. Cassa Mbungo yagize ati:
Iyo umuteruye ukamushyira hanze, bakamuvurira hanze, umukino urakomeza. Ariko iyo uhamagaye umuganga uhita utuma ikipe itakaza umurongo yari iriho. Ni nayo mpamvu n’umupira wacu ugenda usubira inyuma kubera ko umwanya dukina ni muto cyane.
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport
Muri uyu mukino, hari aho byageze Cassa Mbungo afata icyemezo cyo gushyira Mbogo Ali mu busatirizi mu gihe uyu musore asanzwe akina mu mutima w’ubwugarizi. Cassa avuga ko ubwo bari bamaze kwinjizwa igitego ku munota wa 57’ yabonye ko nta kintu aramira bityo ahita ashaka kongera umubare w’abakinnyi bakina bataha izamu, gusa byatumye umubare w’abugarira ugabanuka banabatsinda ikindi gitego.
Mu magambo ye yagize ati:“Igitego cya kabiri n'uko mu mayeri (Tactics) n'uko nashatse guhebanisha ndavuga nti nongere ingufu mu busatirizi. Iyo wongereye umubare mu busatirizi urumva ko umubare mu bwugarizi uragabanuka ariko gutsindwa imwe cyangwa bibiri ni bimwe kuko twari twabuze amanota atatu”.
Aya manota atatu Police FC yakuye ku Mumena yatumye igwiza amanota 22 ijya ku mwanya wa gatatu (3). Ndayishimiye Antoine Dominique (57’) na Songa Isaie (90’) ni bo batsindiye iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu.
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport abona ibintu byo kuryama mu kibuga bitinza umukino
Abasifuzi barashinjwa ko batinda gufata icyemezo cyo gusohora abakinnyi
Mugheni Kakule Fabrice kapiteni wa Kiyovu Sport yihutisha abaganga ba Police FC
Mugheni Kakule Fabrice ashwana n'abari bateruye Nizeyimana Mirafa abaziza ko bari kugenda gahoro
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport arasaba ko umukinnyi yajya agira ikibazo bakamusohora bihuta
Bunani Janvier (ibumoso) na Twagirimana Innocent (Iburyo) barishyuhije umukino urinda urangira batinjiye mu kibuga
Songa Isaie ahatana na Mbogo Ali
Umwungeri Patrick Kapiteni wa Police FC acungacunga Ahoyikuye Jean Paul (4) bita Mukonya
Songa Isaie ahunga Rachid Kalisa
Songa Isaie afashwe na Moustapha Francis
Mbogo Ali mu kirere arwanira umupira na Mushimiyimana Mohammed
Mbogo Ali hagati ya Manishimwe Yves (22) na Patrick Umwungeri
Mbogo Ali mu kirere arwanira umupira na Patrick Umwungeri
Mbogo Ali yashatse igitego arakibura burundu
Songa Isaie azirika Ahoyikuye Jean Paul agatabaza
Mushimiyimana Mohammed ku mupira hagati y'abakinnyi ba Kiyovu Sport
Bwanakweli Emmanuel Fils umunyezamu wa kabiri muri Police FC ni we uri kwifashishwa muri iyi minsi
Rachid Kalisa ku munota wa 90'
Abatoza bombi bahana umukono nyuma y'umukino
Mico Justin (8) umaze gutanga imipira itatu mu mikino ibiri yasimbuwe na Muhinda Bryan mu minota ya nyuma
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO