RFL
Kigali

Savio Nshuti yiyongereye ku bakinnyi AS Kigali izakoresha umwaka utaha

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/06/2017 7:54
1


Savio Nashuti Dominique wakinaga muri Rayon Sports mu bakinnyi basatira izamu baciye mu mpande, yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y’imyaka itatu azamara abakinira nabo bakamuha miliyoni 16 n’imodoka izajya imufasha mu ngendo.



Savio Nshuti wafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka w’imikino 2016-2017, yemeje miliyoni 16 z’amafaranga y’Rwanda kuko Rayon Sports yamuhaga miliyoni icumi (10.000.000 FRW) kugira ngo yongere amasezerano.

Nyuma y’umukino Rayon Sports yasezerewemo na Espoir FC mu mukino wa ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro, Savio Nshuti yemereye abanyamakuru ko yarangizanyije na AS Kigali kandi ko ashimira ikipe ya Rayon Sports.

“Ni byo twarangizanyije na As Kigali. Bampaye miliyoni 16,imodoka ndetse banyemerera kuzajya banyishyurira inzu. Nashimira Rayon Sports ku bintu byose yankoreye kuko aho ngeze hano ni yo yabikoze.” Savio Nshuti Dominique

Si gacye byavuzwe ko uyu musore yashakwaga n'ikipe ya APR FC ariko birangiye agannye muri AS Kigali avuga ko nayo atari ikipe mbi ku buryo atayikinira. Savio azakinira AS Kigali mu myaka itatu (3) iri imbere, gusa ngo mu gihe haza ikipe yo hanze y'u Rwanda itanga ibihumbi 80 z'amadolari ya Amerika yahita imutwara.

Savio Nshuti Dominique (uwa kabiri iburyo) asuzuma amasezerano

Savio Nshuti Dominique (uwa kabiri iburyo) asuzuma amasezerano

Savio Nshuti Dominique yakinnye umukino wa Espoir FC yamaze kumvikana buri kimwe na AS Kigali

Savio Nshuti Dominique yakinnye umukino wa Espoir FC yamaze kumvikana buri kimwe na AS Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • queen 6 years ago
    savio akazi n'akazi igendere ibyowakoze birahagije rwose utagushima yaba Ari indashima imana izakomeze ikurinde kdi iguteze intambwe humwanya Kevin nawe yongere imbaraga n'ubumenyi courage musore muto.





Inyarwanda BACKGROUND