Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yasezerewemo na Rivers United, byari agahinda gakomeye kuri buri wese ufite aho ahurira n’iyi kipe ariko kandi byari umwanya mwiza wo kugira ngo Savio Nshuti Dominique na Kwizera Pierrot batangire guharura inzira yabaganisha muri shampiyona ya Nigeria.
Savio Nshuti Dominique wakinnye ku ruhande rw’ibumoso nk’uko bisanzwe, nyuma y’umukino yabwiye abanyamakuru ko Stanley Eguma umutoza wa Rivers United yamwegereye akamusaba ko mu gihe yaba abikunze yazajya muri Nigeria akamubera umukinnyi kuko ngo yabonye akina neza.
“Banshimiye (Rivers) ku mukino mwiza nagize n’umutoza aramvugisha ambwira ko byaba byiza ngiye kumukinira mu ikipe ye”. Savio Nshuti Dominique. Uyu musore yakomeje avuga ko muri rusange ikipe ya Rayon Sports yagize amahirwe make kandi ko bakinnye neza ariko bakabura uburyo bwabyara igitego.
Kwizera Pierrot wabanje kugira ikibazo muri uyu mukino, nawe yagaragaye ahana nimero n'umwe mu bayobozi mu ikipe ya Rivers United dore ko na Kwizera ubwe yemera ko Eguma yamwifuje ko yazamukinira.
Savio Nshuti Dominique yifujwe na Stanley Eguma utoza Rivers United
Kwizera Pierrot yegerewe n'umwe mu bari kumwe na Rivers United bahana nimero
Kwizera Pierrot yatanze nimero ye ku mutoza
Kwizera Pierrot umukinnyi ndenderwaho muri Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO