RFL
Kigali

Savio Nshuti yifujwe na Stanley Eguma, Kwizera Pierrot amuha nimero yamubonaho

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/04/2017 19:43
2


Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yasezerewemo na Rivers United, byari agahinda gakomeye kuri buri wese ufite aho ahurira n’iyi kipe ariko kandi byari umwanya mwiza wo kugira ngo Savio Nshuti Dominique na Kwizera Pierrot batangire guharura inzira yabaganisha muri shampiyona ya Nigeria.



Savio Nshuti Dominique wakinnye ku ruhande rw’ibumoso nk’uko bisanzwe, nyuma y’umukino yabwiye abanyamakuru ko Stanley Eguma umutoza wa Rivers United yamwegereye akamusaba ko mu gihe yaba abikunze yazajya muri Nigeria akamubera umukinnyi kuko ngo yabonye akina neza.

“Banshimiye (Rivers) ku mukino mwiza nagize n’umutoza aramvugisha ambwira ko byaba byiza ngiye kumukinira mu ikipe ye”. Savio Nshuti Dominique. Uyu musore yakomeje avuga ko muri rusange ikipe ya Rayon Sports yagize amahirwe make kandi ko bakinnye neza ariko bakabura uburyo bwabyara igitego.

Kwizera Pierrot wabanje kugira ikibazo muri uyu mukino, nawe yagaragaye ahana nimero n'umwe mu bayobozi mu ikipe ya Rivers United dore ko na Kwizera ubwe yemera ko Eguma yamwifuje ko yazamukinira.

Savio Nshuti Dominique yifujwe na Stanley Eguma utoza Rivers United

Savio Nshuti Dominique yifujwe na Stanley Eguma utoza Rivers United

Kwizera pierrot yegerewe n'umwe mu bari kumwe na Rivers United bahana nimero

Kwizera Pierrot yegerewe n'umwe mu bari kumwe na Rivers United bahana nimero

Kwizera Pierrot

Kwizera Pierrot yatanze nimero ye ku mutoza

Kwizera Pierrot umukinnyi ndenderwaho muri Rayon Sports

Kwizera Pierrot umukinnyi ndenderwaho muri Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyitegeka samuel6 years ago
    Pouvre royan , gusa savoi agiye yaba in IRA nziza ijya uraya
  • gasenyi6 years ago
    nubundi reyo bazayivemo iraroga





Inyarwanda BACKGROUND