Savio Kabugo myugariro ukomeye w’ikipe ya Proline FC na Uganda Cranes kuri ubu yasohotse mu mwiherero agana muri Afurika y’Epfo aho agiye mu igeragezwa mu ikipe ya Bloemfontein Celtic.
Savio wari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga Uganda inyagira Amavubi ibitego 3-0, iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo yamwoherereje itike y’indege kuwa Mbere bituma anasiba imyitozo ya Uganda Cranes yo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2017. Savio Kabugo kandi yanabanje mu kibuga ubwo Uganda Cranes yisobanuraga na South Sudan mu mikino ibiri yo mu ijonjora rya kabiri.
Kuba Kabugo adahari abasesenguzi b’umupira w’amaguru muri Uganda bavuga ko kapiteni Bernard Muwanga wakinnye hagati mu kibuga mu mukino ubanza ndetse na Paul Musamali baziyongeraho Timothy Awany bazafatanya mu gukina mu mutima w’ubwugarizi.
Si ku nshuro ya mbere Savio Kabugo agiye muri Afurika y’Epfo kuko mu myaka itambutse uyu musore ukinira Proline FC yagiye mu igeragezwa mu ikipe ya Bidvest Wits.
Dore abakinnyi ba Uganda Cranes bari mu mwiherero:
Benjamin Ochan (G.K), Ismael Watenga (G.K), Saidi Keni (G.K), Deus Bukenya, John Adriko, Isaac Muleme, Paul Musamali, Timothy Awany, Bernard Muwanga, Simon Sserunkuma, Martin Kiiza, Tom Masiko, Paul Mucureezi, Erisa Ssekisambu, Derrick Nsibambi, Shafiq Kagimu, Moses Waiswa, Muzamiru Mutyaba, Nico Wakiro Wadada na Milton Karisa
Savio Kabugo arebana na Manzi Thierry kuri St Mary's Stadium Kitende
Savio Kabugo (13) ubwo yari ategereje koruneri yatewe na Bizimana Djihad
Savio Kabugo ubwo yari arinze Mubumbyi Bernabe
Savio Kabugo ari mu bakinnyi batumye Amavubi abura igitego
11 ba Uganda Cranes babanje mu kibuga hazazamo impinduka mu mukino wo kwishyura
Na 11 b'Amavubi babanje mu kibuga hazazamo impinduka kuko nka Mubumbyi Bernabe ntazakina
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO