RFL
Kigali

Sano Rutatika Dick yagarutse mu Rwanda akubutse mu igeragezwa ryo kuzinjira muri NBA Academy

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2018 20:49
0


Sano Rutatika Dick w'imyaka 14 n'uburebure bwa Metero ebyiri zisaga, akubutse mu gihugu cya Senegal aho yari yajyanywe mu igeragezwa mw'irerero rya NBA (NBA Academy).



Yari gahunda inyuze mu ngando zatangiye tariki 14-17 Gicurasi 2018 zibera mu i Dakar muri Senegal zitabiriwe n'abakinnyi 24 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika bari mu kigero cy'imyaka 14 na 18.

Sano Rutatika ni umwana wabonywe n’abatekinisiye bari baje mu Rwanda mu gutangiza ku mugaragaro shampiyona y’abana izwi nka NBA Jr League muri Werurwe 2018, baza kumushima bavuga ko mu gihe hazaba haba igeragezwa ku bana bafite impano, FERWABA yazamujyana i Dakar agahatana n’abandi bana bari mu kigero kimwe cy’imyaka n’uburebure.

Nyuma yo kuba uyu mwana yari yajyanwe muri iri geragezwa, kuri ubu yagaruwe mu Rwanda aho agomba kuba akomeza gahunda ze z’imyitozo bityo agategereza igihe hazaba hasohoka amanota y’abakinnyi batsinze igeragezwa. Sano Rutatika Dick asanzwe yiga akanakinira Basketball mu ishuli rya Green Hills Academy.

Sano Rutatika Dick  (ibumoso) na Mutabazi Richard (Iburyo) umunyamabanga mukuru muri FERWABA wari nwamujyanye muri Senegal

Sano Rutatika Dick (ibumoso) na Mutabazi Richard (Iburyo) umunyamabanga mukuru muri FERWABA wari wamujyanye muri Senegal

Kuva mu mwaka wa 2016 amarerero atandukanye ya NBA yafunguwe mu bihugu bitandukanye harimo Canberra, Australia, Jinan, Urumqi, Zhui, Ubushinwa, Mexico, Ubuhinde na Senegal. Mu byo bahabwa nk'amasomo iyo bamaze kubahitamo bigishwa guhangana ku rwego rwo hejuru mu mukino wa Basketball, bakagira n'amahirwe yo gukina imikino mpuzamahanga n'imikino ibanziriza iy'ibihangange (Exhibition Games) ari nayo ishobora gutuma babonwa n’impuguke z’abatoza zibatwara mu ma kipe akomeye ku migabane itandukanye y’isi.

Sano Rutatika Dick  ubwo yari mu myitozo muri Senegal

Sano Rutatika Dick ubwo yari mu myitozo muri Senegal

Sano Rutatika Dick  yiga muri Green Hills Academy

Sano Rutatika Dick yiga muri Green Hills Academy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND