RFL
Kigali

Sadam Ibrahim mu bakinnyi 12 b’abagande bageze mu Rwanda aho baje gukina umukino wa gishuti -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/07/2017 8:15
0


Sadam Ibrahim Djuma umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Kampala City Capital Authority (KCCA) kuri ubu yaraye mu Rwanda aho ari kumwe na bagenzi be 11 bari mu rugendo rwo kuzenguruka bimwe mu bihugu by’akarere ka Afurika y’iburasirazuba bakina imikino ya gishuti muri gahunda yo guhura n’abafana b’ikipe ya Bayern Munichen.



Iyi kipe yaturutse i Kampla, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 bajya kuruhukira muri Hotel ya Radisson Blu aho bavuye sa kumi n’igice (16h30’) bajya gukora imyitozo yoroheje ku kibuga cya FERWAFA bitegura umukino bagomba gukina kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 ku kibuga cya Mumena saa kumi (16h00’).

Sadam Ibrahim Juma ni umukinnyi ikipe ya KCCA FC yaguze muri Gicurasi 2017 imukuye muri Express FC ubwo bari barimbanyije imyiteguro yo gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Uyu musore kandi kuri ubu ari mu bakinnyi batatu bazatoranywamo umukinnyi mwiza wo hagati (Midfielder of the season) muri shampiyona ya Uganda ubwo hazaba hatangwa ibihembo by'abitwaye neza muri shampiyona. Uyu, ahatanye na Mutyaba Muzamir (KCCA FC) ndetse na Shafik Kagimu (URA FC).

Aba bakinnyi biganjemo abakina mu cyiciro cya mbere muri shampiyoan ya Uganda, bavuga ko ikibazanye mu Rwanda ari gahunda basanzwe bategura yo kuzenguruka ibihugu by’ibituranyi begeranya abafana ba Bayern Munchen mu gukomeza kubaka ubumwe n’urukundo hagati y’abakunzi b’umupira w’amaguru ku rwego rw’isi biciye mu mupira w’amaguru.

Biteganyijwe ko bagomba guhura n’ikipe y’abakinnyi basanzwe bakina mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda ndetse no hanze nka Emery Bayisenge ukinira KAC Kenitra, Sibomana Patrick Pappy na Sekamana Maxime bose ba APR FC. Abakinnyi n’ubundi basanzwe bafana ikipe ya Bayern Munichen.

Iyi kipe yaturutse muri Uganda izakomeza urugendo igana i Nairobi muri Kenya aho bazajya guhura na Gormahia FC mu mukino wa gishuti uzaba ufite intego imwe n’iyibazanye i Kigali.

Dore abakinnyi 12 baje mu Rwanda:

1. Sadam Ibrahim Juma (KCCA FC/C)

2. Allan Kyambadde (SC Villa)

3. Baker Lukooya ( Soana)

4. Noah Ssemakula(Express FC)

5. Honest Kavuma  (No Team)

6. Joram Nyombi (No Team)

7. Meddie Kibirige ( Soana FC/GK)

8. Mood Hassan ( Express FC)

9. Musa Mukasa (SC Villa )

10. Farouk Matovu (Soana FC)

11. Steven Kanyafa (Express FC)

12. Sam Ssenkomi (Express FC)

Abakinnyi kuri Hoteli mbere yo kujya mu myitozo

Abakinnyi kuri Hoteli mbere yo kujya mu myitozo

Bitegura kujya mu myitozo

Bitegura kujya mu myitozo

Bafashe urugendo bajya mu myitozo

Bafashe urugendo bajya mu myitozo

Bayern

Bageze ku kibuga cya FERWAFA batangiye gukora imyitozo

Bageze ku kibuga cya FERWAFA batangiye gukora imyitozo

Sibomana Patrick Pappy wa APR FC yakoranye nabo  imyitozo

Sibomana Patrick Pappy wa APR FC yakoranye nabo  imyitozo

Sadam Ibrahim Djuma mu myitozo

Sadam Ibrahim Djuma mu myitozo

Sadam Ibrahim Djuma ashobora kuzegukana igihembo cy'umukinnyi ukina neza hagati mu kibuga

Sadam Ibrahim Djuma ashobora kuzegukana igihembo cy'umukinnyi ukina neza hagati mu kibuga

Murumuna wa Tibingana Charles

Murumuna wa Tibingana Charles

Barangije imyitozo

Barangije imyitozo

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND