RFL
Kigali

Ryan Giggs yagizwe umutoza mukuru wa Wales

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/01/2018 16:30
0


Ryan Joseph Giggs w’imyaka 44 wakiniye Manchester United kuva mu 1987 kugeza mu 2014 kuri ubu ni we mutoza mukuru wa Wales igihugu avukamo kuri ubu kikaba gihagararirwa na Gareth Bale mu bakinnyi bafite amazina akomeye ku isi y’iki gihe.



Ryan Giggs yahawe aka kazi aje gusimbura Chris Coleman wayivuyemo ajya muri Sunderland mu ukwezi k’Ugushyingo 2017. Osian Robrts wahoze wungirije Coleman, Craig Bellamy na Mark Bowen ni bamwe mu batoza bari bahanganye na Ryan Giggs kuko nabo bifuzaga gutoza iki gihugu.

Gusa nubwo uyu mwanya wifuzwaga n’abatari bacye, Ishyirahamwe ry’umpira w’amaguru muri Wales (FAW) ryaje kunyurwa n’ibyo Ryan Giggs yaberetse yazafasha ikipe niko kumuha amasezerano y’imyaka ine (4) azamara atoza Gareth Bale, Aoron Ramsey na bagenzi babo.

Mu kiganiro yagiranye na Sky Sports nyuma yo guhabwa uyu mwanya, Giggs yavuze ko atewe ishema no kuba ahawe akazi ko kuyobora ikipe y’igihugu cyamubyaye kandi ko atewe amashyushyu no gutangira akazi.

“Ntewe ishema no kuba nahawe icyubahiro cyo gutoza ikipe y’igihugu cyanjye. Akazi kari imbere kadutegereje ni ukuba twashaka itike y’imikino y’igikombe cy’ibihugu by’u Burayi 2020 (Euro 2020). Ntewe ubwira no gutangira akazi nkorana n’abakinnyi nkunda twitegurira amarushanwa ari imbere”. Ryan Giggs

Ryan Joseph Giggs yavutse kuwa 29 Ugushingo 1973 kuri ubu akaba yarujuje imyaka 44. Yavukiye i Cardiff mu mujyi ka Canton muri Wales akaba apima metero imwe n’ibice 79 (1.79 m). Yabaye muri Manchester City (1985-1987) mbere yo kujya muri Manchester United mu 1987-2014.

Nyuma yo gusoza ibijyanye no gukina, Ryan Giggs yabaye umutoza w’inzibacyuho wa Manchester United mu 2014 nyuma yo kuba yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu cya Wales muri uyu mwaka wa 2018.

Image result for Ryan Giggs

Ryan Joseph Giggs ni umugabo wubashywe i Manchester 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND