RFL
Kigali

Rwibutso yageze i Frankfurt anagira amahirwe yo guhura na Roger Milan-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/08/2017 9:50
0


Rwibusto Claver usanzwe ari umutoza wungirije muri Pepinieres FC kuri ubu arabarizwa i Frankfurt mu gihugu cy’u Budage aho yagiye mu mahugurwa y’ibyumweru bitatu. Mu nzira agenda uyu musore yahuye na Roger Milan umunya-Cameroon rurangiranwa muri ruhago.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA ubwo yari amaze gushyika i Frankfurt, Rwibutso yavuze ko ubwo yari ageze mu mujyi wa Istanbul yahuye na Roger Milan w’imyaka 65 wakiniye Cameroon imikino 63 agatsinda ibitego 37 kuri ubu akaba ari umuyobozi wa siporo mu ikipe ya Tonnerre.

“Urugendo rwagenze neza. Nageze Istanbul ngira amahirwe mpura na Roger Milan, najyaga mubona akina anatsinda ibitego ariko ubu nagize amahirwe yo kuganira nawe. Ubu nageze i Frankfurt aho tuzakorera amahugurwa kandi meze neza nta kibazo”. Rwibutso Claver.

Rwibutso Claver kuri ubu akora mu ikipe ya Pepinieres FC ari mu itsinda ry’abatoza batanu (5) bagiye batsinda mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba birimo; Kenya, Tanzania na Sudan, Uganda n’u Burundi.

Rwibutso Claver  (iburyo) na Roger Milan (ibumoso)

Rwibutso Claver  (iburyo) na Roger Milan (ibumoso)

Dore abandi batoza bazaba bigana na Rwibutso Claver:

1.Onen Denish Roy Gerald (Date of birth 25/10/1986:Republic of Soudan)

2.Rwibutso Claver (Date of birth 09/09/1990,

Rwanda)

3.Rhita indeche Musoka (Date of birth 19/09/1993,

Kenya)

4.Berna Namwanje (Date of birth 06/10/1991,

Uganda)

5.Martine Nimbona (Date of birth 09/07/1983,

Burundi )

6.Edna lema (Date of Birth 05/06/1983,

Tanzania)

Rwibutso Claver  yagiye na Turkish AirLines

Rwibutso Claver yagiye na Turkish AirLines

Rwibutso Claver avuga ko ashimira cyane Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA

Rwibutso Claver ubwo yari ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND