RFL
Kigali

Rwibutso Claver yageze mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/09/2017 18:58
0


Rwibutso Claver umutoza wungirije mu ikipe ya Pepinieres FC yageze mu Rwanda akubutse mu Budage mu mujyi wa Frankfurt aho yari amaze ibyumweru bitatu mu mahugurwa ajyanye n’umwuga w’ubutoza mu mupira w’amaguru.



Saa sita z’ijoro ry’uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru ni bwo Rwibutso Claver yasesekaraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, urugendo avuga ko rwagenze neza ndetse akaba azanye umuzigo w’ubumenyi yakuye i Frankfurt.

Mu kiganiro yagiranya na INYARWANDA akigera i Kanombe, Rwibutso yavuze ko mu Budage yahigiye byinshi uretse n’ubutoza yahakuye andi masomo y’ubuzima busanzwe. “Ndishimye cyane kuba urugendo nagiyemo rurangiye amahoro. Amasomo yo narayabonye byaba muri gahunda y’ubutoza yari yanjyanye ndetse nanahakuye amasomo yafasha umuntu mu buzima busanzwe. Amasomo nize azamfasha kurushaho gukora akazi ko gutoza mfite ikintu niyongereho”. Rwibutso Claver.

Rwibutso Claver  agera mu Rwanda

Rwibutso Claver agera mu Rwanda

Zimwe mu nama bahawe n'inzobere zabahaga amasomo bakunze kubwirwa ko icyo basabwa ari ugushyira mu bikorwa ibyo bize kugira ngo batabyibagirwa cyangwa bigapfa ubusa.

"Abatwigishije batubwiye ko amasomo twahawe tugomba kuyashyira mu bikorwa mu makipe tubamo kandi tunarushaho gukomeza kwiga no kwitabira andi mahugurwa azamura ubumenyi bw'abantu mu mupira w'amaguru. Ubu ngiye gukomeza akazi kanjye mu ikipe y'Agaciro FC na Pepinieres FC ndebe ko nakomeza kuzamuka no kuzamura urwego nari nsanzweho". Rwibutso

Uyu musore wageze mu Rwanda ku munsi we w'amavuko, nubwo atoza muri Pepinieres FC asanzwe afite ikipe y’abana bakiri bato ya AGACIRO Football Academy ikorera i Remera, ikipe avuga ko imufasha kwiga no gushyira mu bikorwa ibyo yize mu ishuli ndetse n’amahugurwa.

Urukumbuzi rwari rwose

Urukumbuzi rwari rwose

Abo mu muryango we baje kumwakira

Abo mu muryango we baje kumwakira

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND