RFL
Kigali

Rwibutso Claver ni we munyarwanda rukumbi uzitabira amahugurwa y’abatoza i Frankfurt

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/08/2017 16:25
0

Rwibutso Claver usanzwe ari umutoza wungirije arebana cyane no kongera ingufu z’abakinnyi, kuri ubu ni we mutoza watoranyijwe kuzahagararira u Rwanda mu mahugurwa azatangirwa i Frankfurt mu gihugu cy’u Budage.

Rwibutso Claver w’imyaka 27 y’amavuko yari mu batoza 53 b’abanyarwanda bashakaga kwitabira aya mahugurwa ariko haza kuza urwandiko rwamubwiraga ko ariwe watsinze ikizamini cyemerera abatoza kuzajya i Frankfurt mu mahugurwa azatangira kuwa kuwa 19 Kanama 2017 kuzageza kuwa 10 Nzeli 2017.

Aganira na INYARWANDA, Rwibutso yavuze ko muri gahunda ze zo gutoza ahora ashaka kuzamuka ku rwego ruzamufasha gukora akazi neza anakora ibintu afitiye ubumenyi buhagije.

“Narishimye kuko bizamfasha kuzamura urwego rwanjye mu mwuga wo gutoza. Twaranditse turi benshi nyuma muri Amabasade y’Abadage mu Rwanda barampamagara bambwira ko ari njye mutoza wabashije gutambuka igeragezwa”. Rwibutso

Uyu musore nubwo yatozaga muri Pepinieres FC asanzwe afite ikipe y’abana bakiri bato ya AGACIRO Football Academy ikorera i Remera, ikipe avuga ko imufasha kwiga no gushyira mu bikorwa ibyo yize mu ishuli ndetse n’amahugurwa.

Amakuru ari hanze kandi avuga Rwibutso ari umwe mu batoza bahatanira kujya kungiriza Kanyankore Gilbert Yaounde umutoza mukuru w’iyi kipe.

KANDA HANO UMENYE AMATEKA YA RWIBUTSO CLAVER MU MUPIRA W'AMAGURU

Rwibutso Claver  atanga amabwiriza

Rwibutso Claver  atanga amabwiriza 

Urwandiko rwaturutse mu Budage ruhamagarira Rwibutso Claver kujya mu mahugurwa mu Budage

Urwandiko rwaturutse mu Budage ruhamagarira Rwibutso Claver kujya mu mahugurwa mu Budage

Rwibutso Claver  atoza abana b'Agaciro Football Academy ku kibuga cya FERWAFA

Rwibutso Claver atoza abana b'Agaciro Football Academy ku kibuga cya FERWAFA

Rwibutso Claver  avuga ko ibyangombwa byose yabibonye byo kumujyana mu Budage

Rwibutso Claver  avuga ko ibyangombwa byose yabibonye byo kumujyana mu Budage

Agaciro Football Academy Rwibutso asanzwe atoza

Agaciro Football Academy Rwibutso asanzwe atoza

Mu gushaka License C ya CAF, Rwibutso Claver (iburyo) yari kumwe na Haruna Niyonzima (Ibumoso)

Mu gushaka License C ya CAF, Rwibutso Claver (iburyo) yari kumwe na Haruna Niyonzima (Ibumoso)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND