RFL
Kigali

Rwatubyaye Abdul yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/01/2018 13:39
0


Rwatubyaye Abdul umukinnyi w’inyuma mu bugarira mu ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi kuri ubu yongereye amasezerano muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona, amasezerano azamugeza mu 2020 akiri umukinnyi ufitweho uburenganzira n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.



Rwatubyaye w’imyaka 23 y’amavuko, yabaye umukinnyi wa Rayon Sports mu buryo bweruye kuwa 22 Mutarama 2017 ubwo ikipe ya APR FC yamuhaga urwandiko rumurukura (Release Letter) nyuma y’igihe cyari gishize abantu bari mu rujijo rwo kumenya ngo umukinnyi ni uw’iyihe kipe hagati ya APR FC na Rayon Sports.

Kuwa 28 Nyakanga 2016 ni bwo Rwatubyaye Abdul yari yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri (2) yo gukinira Rayon Sports ubwo yari amaze kuba arangizanya na APR FC.

Ubwo Rayon Sports yari imaze kunyagira Police FC ibitego 4-0 nibwo na Rwatubyaye yongeraga amasezerano

Ubwo Rayon Sports yari imaze kunyagira Police FC ibitego 4-0 ni bwo na Rwatubyaye yongeraga amasezerano

Rwatubaye Abdul amaze igihe afite ikibazo cy'imvune ariko ubu biratanga ikizere ko yenda kugaruka mu kibuga

Rwatubaye Abdul amaze igihe afite ikibazo cy'imvune ariko ubu biratanga icyizere ko yenda kugaruka mu kibuga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND