RFL
Kigali

Rwatubyaye Abdul yahawe nimero nshya izajya imuranga muri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/05/2018 14:03
0


Rwatubyaye Abdul myugariro w’ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi yamaze guhabwa nimero nshya izajya imuranga ku myambaro ya Rayon Sports yaba mu mukino no mu myitozo. Uyu musore yahawe nimero 19.



Nimero 19 yahawe Rwatubyaye Abdul yambarwaga na Tidiane Kone rutahizamu ukomoka muri Mali kuri ubu wagiye muri shampiyona ya Zambia aho akinira ikipe ya NAPSA Stars.

Ubusanzwe Rwatubyaye Abdul mbere yuko agira ikibazo cy’imvune cyatumye amara igihe adakina, yambaraga nimero Gatandatu (#6). Nyuma Rayon Sports yaje kwibikaho Yannick Mukunzi imukuye muri APR FC ahita afata iyi nimero (#6) dore ko ari nayo yambaraga muri APR FC yewe no mu ikipe y’igihugu Amavubi ikaba idakorwaho.

Iyi nimero Gatandatu (#6) yageze kuri Rwatubyaye Abdul ivuye kuri Ishimwe Issa Zappy wari umaze gusohoka muri Rayon Sports, gusa Yannick Mukunzi yaje kuyegukana kuko Rwatubyaye atari ahari icyo gihe.

Nimero 19 niyo ya Rwatubyaye Abdul

Nimero 19 niyo ya Rwatubyaye Abdul

Iyi nimero gatandatu (#6) siyo Rwatubyaye yahereyeho muri Rayon Sports kuko ubwo yasinyaga amasezerano ye ya mbere muri Rayon Sports bari bamuhaye nimero 15. Gusa yaje gufatwa na Usengimana Faustin nawe wavuye muri APR FC asanzwe ariyo yambara.

Muri APR FC, Rwatubyaye Abdul yambaraga nimero 28 kuri ubu ifitwe na Rukundo Denis bakuye muri KCCA (Uganda). Ntabwo Rwatubyaye yari kuza muri Rayon Sports ngo ahabwe nimero 28 kuko yari isanzwe ifitwe na Manishimwe Djabel asanzwe anabanza mu kibuga.

Akigera muri Rayon Sports bamuhaye #15

Akigera muri Rayon Sports bamuhaye #15

Rwatubyaye Abdul uherutse kongera amaszerano muri Rayon Sports nawe byabaga ahari

Rwatubyaye Abdul aherutse kongera amasezerano muri Rayon Sports 

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports na nimero zibaranga:

1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C)

2.Mugabo Gabriel

3.Eric Rutanga Alba

4.Manzi Thierry

5.Mutsinzi Ange Jimmy

6.Yannick Mukunzi

7.Bimenyimana Bonfils Caleb

8.Muhire Kevin

9.Christ Mbondy

10.Nahimana Shassir

11.Shaban Hussein Tchabalala

12.Mugisha Gilbert

13.Twagirayezu Innocent

14.Habimana Yussuf Nani

15.Usengimana Faustin Vidic

16.Nyandwi Saddam

17.Irambona Eric Gisa

18.Yassin Mugume

19.Rwatubyaye Abdul

20.Ismaila Diarra

21.Niyonzima Olivier Sefu

22.Ndacyayisenga Jean d’Amour

23.Kwizera Pierrot Mansare

24.Nova Bayama

25.Mugisha Francois Master

26.Balogum-Ola Yussuf

27.Mwiseneza Djamal

28.Manishimwe Djabel

29.Ndayisenga Kassim

30.Bikorimana Gerard (GK)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND