Rwatubyaye Abdul myugariro w’ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi yamaze guhabwa nimero nshya izajya imuranga ku myambaro ya Rayon Sports yaba mu mukino no mu myitozo. Uyu musore yahawe nimero 19.
Nimero 19 yahawe Rwatubyaye Abdul yambarwaga na Tidiane Kone rutahizamu ukomoka muri Mali kuri ubu wagiye muri shampiyona ya Zambia aho akinira ikipe ya NAPSA Stars.
Ubusanzwe Rwatubyaye Abdul mbere yuko agira ikibazo cy’imvune cyatumye amara igihe adakina, yambaraga nimero Gatandatu (#6). Nyuma Rayon Sports yaje kwibikaho Yannick Mukunzi imukuye muri APR FC ahita afata iyi nimero (#6) dore ko ari nayo yambaraga muri APR FC yewe no mu ikipe y’igihugu Amavubi ikaba idakorwaho.
Iyi nimero Gatandatu (#6) yageze kuri Rwatubyaye Abdul ivuye kuri Ishimwe Issa Zappy wari umaze gusohoka muri Rayon Sports, gusa Yannick Mukunzi yaje kuyegukana kuko Rwatubyaye atari ahari icyo gihe.
Nimero 19 niyo ya Rwatubyaye Abdul
Iyi nimero gatandatu (#6) siyo Rwatubyaye yahereyeho muri Rayon Sports kuko ubwo yasinyaga amasezerano ye ya mbere muri Rayon Sports bari bamuhaye nimero 15. Gusa yaje gufatwa na Usengimana Faustin nawe wavuye muri APR FC asanzwe ariyo yambara.
Muri APR FC, Rwatubyaye Abdul yambaraga nimero 28 kuri ubu ifitwe na Rukundo Denis bakuye muri KCCA (Uganda). Ntabwo Rwatubyaye yari kuza muri Rayon Sports ngo ahabwe nimero 28 kuko yari isanzwe ifitwe na Manishimwe Djabel asanzwe anabanza mu kibuga.
Akigera muri Rayon Sports bamuhaye #15
Rwatubyaye Abdul aherutse kongera amasezerano muri Rayon Sports
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports na nimero zibaranga:
1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C)
2.Mugabo Gabriel
3.Eric Rutanga Alba
4.Manzi Thierry
5.Mutsinzi Ange Jimmy
6.Yannick Mukunzi
7.Bimenyimana Bonfils Caleb
8.Muhire Kevin
9.Christ Mbondy
10.Nahimana Shassir
11.Shaban Hussein Tchabalala
12.Mugisha Gilbert
13.Twagirayezu Innocent
14.Habimana Yussuf Nani
15.Usengimana Faustin Vidic
16.Nyandwi Saddam
17.Irambona Eric Gisa
18.Yassin Mugume
19.Rwatubyaye Abdul
20.Ismaila Diarra
21.Niyonzima Olivier Sefu
22.Ndacyayisenga Jean d’Amour
23.Kwizera Pierrot Mansare
24.Nova Bayama
25.Mugisha Francois Master
26.Balogum-Ola Yussuf
27.Mwiseneza Djamal
28.Manishimwe Djabel
29.Ndayisenga Kassim
30.Bikorimana Gerard (GK)
TANGA IGITECYEREZO