Rwatubyaye Abdul ari mu bakinnyi 18 ba Rayon Sports bazitabazwa ku mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona uzabahuza na Kirehe FC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2018 ku kibuga cya Kirehe FC kiri i Nyakarambi saa cyenda n’igice (15h30’).
Rwatubyaye Abdul yari amaze iminsi mu myitozo nyuma yo kuva mu burwayi bw’imvune yaje kubagwa bikanafata igihe cyo gukora no gukora imyitozo imufasha kongera kubaka umubiri. Ni umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona aho bazaba bashaka amanota atatu y’umunsi yatuma bakomeza kuguma mu murongo muzima wo gushaka igikombe cya shampiyona. Umukino ubanza, Rayon Sports yanyagiye Kirehe FC ibitego 3-0 tariki ya 28 Ukwakira 2017 ubwo hakinwaga umunsi wa kane wa shampiyona.
Rwatubyaye Abdul myugariro mu ikipe ya Rayon Sports
Muhire Kevin ntazakina na Kirehe FC kuko yagize ikibazo cy'imvune ku mukino wa Bugesera FC
Icyo gihe, Nahimana Shassir yafunguye amazamu ku munota wa 42’ kuri penaliti yavuye ku ikosa Cyuzuzo Ally yakoreye Kwizera Pierrot mu rubuga rw’amahina. Usengimana Faustin yunzemo n’umutwe ku munota wa 61’ w’umukino. Igitego cya gatatu muri uyu mukino cyatsinzwe na Nova Bayama ku munota wa 73’. Nahimana Shassir yaje kubona ikarita itukura ku munota wa 50’ w’umukino.
Kuri ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota 34 mu mikino 17 ya shampiyona, amanota yujuje imaze kunyagira Bugesera FC ibitego 5-0. Kirehe FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 21 yujuje imaze gutsinda Musanze FC ibitego 2-1.
Abakinnyi 18 Ivan Minaert azitabaza i Nyakarambi:
1. Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1)
2. Gerard Bikorimana (GK, 30)
3. Thierry Manzi 4
4. Abdul Rwatubyaye 13
5. Mutsinzi Ange Jimmy 5
6. Gaby Mugabo Gabriel 2
7. Saddam Nyandwi 16
8. Yannick Mukunzi 6
9. Eric Rutanga Alba 3
10. Eric Irambona Gisa 17
11. Mugisha Francois Master 25
12. Diarra Ismaila 20
13. Gilbert Mugisha 12
14. Caleb Bimenyimana Bonfils 7
15. Djamal Mwiseneza 27
16. Youssouf Habimana Nani 14
17. Christ Mbondy 9
18. Shaban Hussein Tchabalala 11
Uko umunsi wa 19 wa shampiyona uteye:
Kuwa Kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2018
-Police FC vs Musanze FC (Kicukiro Turf, 15h30’)
-Kirehe vs Rayon Sports(Nyakarambi, 15h30’)
-Mukura Victory Sport vs Amagaju FC (Stade Huye, 15h30’)
Kuwa Gatatu tariki 2 Gicurasi 2018
-Gicumbi FC vs AS Kigali (Gicumbi, 15h30’)
-Espoir FC vs FC Marines (Rusizi, 15h30’)
-Etincelles FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda, 15h30’)
Kuwa Kane tariki 3 Gicurasi 2018
-APR FC vs Kiyovu Sport (Stade de Kigali, 15h30’)
-Bugesera FC vs Miroplast FC (Nyamata, 15h30’)
Mwiseneza Djamal (iburyo) aragenda agaruka buhoro buhoro
Eric Rutanga Alba ashobora kuzongera gukina umwanya utandukanye no kugarira
Aho Karekezi Olivier agendeye ubona ko Nyandwi Saddam amaze gufatisha
Rayon Sports ifite Kirehe FC mu gihe Bugesera FC izaba ihatana na Miroplast FC kuri uyu munsi wa 19
AMAFOTO:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO