RFL
Kigali

Rwasamanzi Yves ategerejwe i Rubavu kuri uyu wa Kane

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/08/2017 13:05
0


Rwamanzi Yves wari umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC kuri birasa naho byamaze kujya ahagaragara ko ariwe uzatoza FC Marines mu mwaka w’imikino 2017-2018 nk’uko amakuru ava imbere mu buyobozi bwa FC Marines abivuga.



Amakuru yizewe ahari nuko Rwasamanzi agomba kuba ari mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane ku mukino FC Marines izaba ikina na AS Kigali nyuma akabona guhura n’abayobozi b’iyi kipe yambara umuhondo n’icyatsi kugira ngo abasinyire amasezerano.

Ubwo yaganiraga na Radio y’Abaturage ya Rubavu, Cpt Godefroid Hakizimana umunyamabanga mukuru w’ikipe ya FC Marines yavuze ko uzaba umutoza mukuru w’ikipe ya FC Marines azaba ari muri sitade kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Kanam 2017 hakinwa imikino ya Rubavu Intsinzi Cup.

Uyu munyamabanga yanze kwerura ngo avuge amazina ye kuko yabijeje ko abazaba bari kuri sitade bazerekwa umutoza mukuru wa FC Marines kuko ngo yari akiri mu nzira agana mu karere ka Rubavu.

“Ejo (Kuwa Kane) abazaba bari muri sitade Umuganda mbijeje ko bazabona umutoza wa Marines. Umutoza wa Marines ari mu nzira ari kuza n’ubu ashobora kurara atugezeho”. Cpt Godefroid Hakizimana

Rwamanzi Yves ni we mutoza komite ya FC Marines yifuje kuva batandukana na Nduhirabandi Abdoulkalim Coka nubwo byagiye bidindizwa no gushaka abakinnyi bazitabaza muri shampiyona 2017-2018.

Mu kiganiro Cpt Godefroid Hakizimana yagiranye na INYARWANDA ubwo bari bakiriye Nzunga Thierry waje kubafasha gutoranya abakinnyi, yavuze ko Rwasamanzi ari umwe mu batoza bavuganye kandi banifuza ko yabatoreza ikipe.

Amakuru ava mu bantu bagera imbere mu buyobozi bwa Marines FC avuga ko byamaze kurangira ko Rwasamanzi Yves yatoranyijwe nk’umutoza uzatoza iyi kipe yarangije shampiyona ku mwanya wa 13 n’amanota 30.

Rwasamanzi Yves niwe mutoza wakoze amateka yo gutsinda AS Vita Club akayitwara igikombe

Rwasamanzi Yves ni we mutoza wakoze amateka yo gutsinda AS Vita Club akayitwara igikombe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND