RFL
Kigali

Rwasamanzi yavuze umunsi wa shampiyona abantu bazaba bataramenya ikipe izatwara igikombe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/03/2018 11:26
0


Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines y’i Rubavu avuga ko shampiyona y’uyu mwaka ikomeye cyane kuko ngo mu makipe ahatanira igikombe nta n’imwe iragaragaza ko izagitwara ngo ibe yashyiramo ikinyuranyo gikanganye.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018 ubwo yari amaze kunganya na Mukura Victory Sport igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wakinirwaga i Huye. Fc Marines batsindiwe na Bahame Alafat ku munota wa 23’ naho Mukura Victory Sport bishyurirwa na Christophe Ndayishimiye ku munota ya nyuma y’umukino. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Rwasamanzi yavuze ko shampiyona y’uyu mwaka ikomeye kuko ngo bizagera ku munsi wa 20 hataraboneka ikipe izatwara igikombe. Rwasamanzi yagize ati:

Nk’ubu shampiyona urabona ko udashobora kuvuga ngo ikipe izatwara igikombe ni iyi. Amakipe yose ari ameze neza ariteguye guhatana ntashaka gutakaza amanota. Ndumva bizagera byibura ku munsi wa 20 shampiyona igikomeye abantu bagifite imbaraga zo gukina. Ni nabyo byiza kuko ni byo abantu baba bashaka, hazemo guhatana. Nk’ubu AS Kigali yaranganyije, APR FC iranganya na Kiyovu iranganya. Ni ikigaragaza ko amakipe yose adashaka gutakaza amanota.

Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines

Rwasamanzi Yves umutoza mukuru wa FC Marines 

Nyuma yo gukura inota i Huye, FC Marines ubu bari ku mwanya wa 11 n’amanota 14 mu mikino 12 ya shampiyona. Batsinze imikino itatu (3), banganya itanu (5) batsindwa imikino ine (4). Bafite umwenda w’ibitego bibiri (2) kuko batsinzwe 15 binjiza 13.

Mukura Victory Sport itajya igira amahirwe yo gutsindira kuri sitade yayo (Huye), kuri ubu iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota 16 mu mikino 12 ya shampiyona. Batsinze imikino itatu (3) cyo kimwe na FC Marines, banganyije imikino irindwi (7) banatsindwa ibiri (2). Bazigamye ibitego bibiri (2) kuko babashije kwinjiza ibitego icumi (10) birimo bitanu (5) bya Rachid Mutebi. Mukura Victory Sports imaze kwinjizwa ibitego umunani (8) mu mikino 12.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 12 yakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018, APR FC yaguye miswi na Miroplast FC banganya 0-0, Sunrise FC inganya n’Amagaju FC igitego 1-1 naho Bugesera FC igwa miswi na Etincelles FC banganyiriza i Nyamata 0-0.

Fc Marines ubu iri ku mwanya wa 11 n'amanota 14

Fc Marines ubu iri ku mwanya wa 11 n'amanota 14 mu mikino 12

Mu mikino 12 Mukura Victory Sport imaze gukina ntabwo iratsinda imikino ibiri kuri sitade Huye

Mu mikino 12 Mukura Victory Sport imaze gukina ntabwo iratsinda imikino ibiri kuri sitade Huye

Dore imikino yaranngiye n’iyiteganyijwe:

Kuwa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018

-Police FC 2-2 AS Kigali

-Kirehe FC 0-0 SC Kiyovu  

Kuwa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018

-APR FC 0-0 Miroplast FC  

-Mukura Victory Sport 1-1 FC Marines  

-Sunrise FC 1-1 Amagaju FC  

-Bugesera FC 0-0 Etincelles FC  

Kuwa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018

-Gicumbi FC vs Rayon Sports (Gicumbi, 15h30’)

-Espoir FC vs Musanze FC (Rusizi, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND