Ibyumweru byari bibaye bibiri Rwarubatabura umufana ukomeye wa Rayon Sports agannye muri AS Kigali aho no kuri uyu wa Gatandatu yari yatangaje ko yagizwe perezida w’abafana b’iyi kipe y’umujyi. Nyuma y’umukino wa Rayon Sports na Police FC ni bwo uyu mugabo bamwogejeho amarangi ya AS Kigali banamwambika ikanzu n’ingofero bya Rayon Sports.
Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bafatanyije na Gacinya Chance Denis perezida w’iyi kipe, bafashe Rwarutabura baramwoza bamumaraho amarangi ya AS Kigali yari yirirwanye, bamusiga amavuta babona kumwambika ikanzu n’ingofero ya Rayon Sports aboneraho gusaba imbabazi abafana bagenzi be ahamya ko atazongera kuko yabikoze kubera amafaranga.
Rwarutabura afashwe na Gacinya Denis perezida wa Rayon Sports
Rujugiro ufana APR FC yari mu muhango w'ikomorerwa rya mugenzi we Rwarutabura
Rwarutabura yogerejwe ku biro bya Minisiteri y'umuco na siporo mu Rwanda
Rwarutabura
Rwarutabura yemeje ko atazongera guhirahira ajya muri AS Kigali
Rwarutabura mu marangi ya AS Kigali mbere y'umukino
Rwarutabura afata ifunguro
AMAFOTO; Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO