RFL
Kigali

Rwanda vs Zanzibar: Antoine Hey yahisemo 11 bashya ugereranyije n’abatsinzwe na Kenya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/12/2017 11:48
0


Saa Saba zuzuye (13H:00)ku masaha ya Kigali ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru iraba icakirana na Zanzibar mu mukino wa kabiri u Rwanda ruraba rukina nyuma yo gutsindwa na Kenya ku munsi wa mbere. Antoine Hey John Paul yahinduye ikipe ijana ku ijana.



Mu bakinnyi 11 babanjemo akina na Kenya nta n’umwe yigeze aha umwanya, kuko uretse Kayumba Soter utemerewe gukina uyu mukino abandi bose nta n’umwe ugomba kubanza mu kibuga.

Mu izamu haraba harimo Kimenyi Yves, inyuma arakoresha Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Mbogo Ally na Ombolenga Fitina.

Hagati mu kibuga aritabaza Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Imran wambaye n’igitambaro cya kapiteni na Niyonzima Ally. Hakizimana Muhadjili araca iburyo naho Sekamana Maxime ace ibumoso mu gihe Nshuti Innocent ari we rutahizamu rukumbi (Single Striker).

Dore abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda:

Rwanda XI: Kimenyi Yves (GK 23), Imanishimwe Emmanuel 3, Rugwiro Herve 16, Mbogo Ally 9, Ombolenga Fitina 13, Niyonzima Olivier Sefu 21, Nshimiyimana Imran (C.5), Niyonzima Ally 8, Sekamana Maxime 11, Hakizimana Muhadjili 10 na Nshuti Innocent 19.

Zanzibar XI: Mohammed Abdurahman (GK 18), Ibrahim Mohammed Said 15, Haji Mininya Ngwali 16, Abdala Salum Kheri 13, Issa Haidari Dau 8, Abdul Azizi Makame 21, Yahya Mudathir Abbas 4, Muh’d Issa Juma 10, Ibrahim Hamad Ahmada 17, Feisal Salum Abdalla 3 na Suleiman Kassim (C-7).

Itsinda ririmo abakinnyi baribubanze mu kibuga

Itsinda ririmo abakinnyi bari bubanze mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND