RFL
Kigali

AFCON U23-Q: U Rwanda rwaguye miswi na DR Congo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/11/2018 17:34
0


Umukino wahuzaga u Rwanda (U23) na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 kizabera mu Misiri warangiye amakipe yombi anganya 0-0.



Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 ubera kuri sitade Umuganda mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 20 Ugushyingo 2018 i Kinshasa. Ikipe izabasha gutambuka hagati y’u Rwanda na DR Congo izajya mu ijonjora rikurikira aho izahura na Marocco. 

Muri uyu mukino ubanza wahuje u Rwanda (U23) na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jimmy Mulisa yakoze ibyo abantu batatekerezaga kuko hagati mu kibuga yakoresheje abakinnyi basanzwe bamenyereweho gukina bajya imbere ahitamo kudakoresha abakinnyi bakina bahagarika ubusatirizi bw’ikipe baba bahanganye (Holding Midfielders).

Ibi byaje gutuma abakinnyi bakina ku murongo wo hagati barimo Ishimwe Saleh abanza hanze mu basimbura bityo na Nduwayo Valeur yibura mu bakinnyi 18 bitabajwe kuri uyu mukino.

Muhire Kevin na Itangishaka Blaise bafatanyaga umurongo wo hagati bityo Manishimwe Djabel akabajya imbere bityo Nshuti Innocent agataha izamu. Ibi byatumye u Rwanda rugorwa cyane mu kibuga hagati kuko wasangaga ikipe ya DR Congo isunika cyane ijya mbere kuko hagati w’u Rwanda harimo imbaraga nke ugereranyije na DR Congo.

Mu gice cya mbere amakipe yombi wabonaga nta n'imwe irusha indi cyane mu guhusha ibitego ariko mu gice cya kabiri ni bwo DR Congo yazuye umugara inahusha uburyo bw'ibitego. Gusa n'u Rwanda rwagiye rubona uburyo n'ubwo butabyajwe umusaruro.

Tresor Tsibuabua (15) wa DR Congo atera umupira aganisha imbere

Tresor Tsibuabua (15) myugariro wa DR Congo atera umupira aganisha imbere 

Nshuti Dominique Savio  kapiteni w'Amavubi U23

Nshuti Dominique Savio kapiteni w'Amavubi U23

Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya myugariro wa Kiyovu Sport utakinnye

Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya myugariro wa Kiyovu Sport utakinnye

Ahoyikuye Jean Paul (4) bita Mukonya myugariro wa Kiyovu Sport yabanje mu kibuga nubwo yahamagawe nyuma 

Byiringiro Lague na Nshuti Dominique Savio baca mu mpande bityo Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya agakina inyuma ahagana ibumoso, Mutsinzi Ange agakina ahagana iburyo naho Nsabimana Aimable na Buregeya Prince Caldo bagakina mu mutima w’ubwugarizi. Ntwari Fiacre yari mu izamu.

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga 

11 ba DR Congo babanje mu kibuga

11 ba DR Congo babanje mu kibuga 

Stade Umuganda yari yuzuye neza

Stade Umuganda yari yuzuye neza 

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-22 Ugushyingo 2019, irushanwa rizakinwa n’ibihugu umunani (8) bizaba byabonye itike. Nyuma ni bwo amakipe atatu ya mbere azahita ahabwa itike igana mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu Buyapani.

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND