RFL
Kigali

Rwanda Cycling Cup 2017 izatangira muri Mata hibukwa uwari Visi perezida wa FERWACY

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/03/2017 12:05
0


Umwaka w’imikino mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) uzatangira ku wa 1 Mata 2017 ubwo hazaba hakinwa agace (Etape) kazaba kagamije kwibuka no guha icyubahiro nyakwigendera Byemayire Lambert wari visi perezida wa FERWACY.



Memoriale Lambert Byemayire izakinwa abasiagnwa bahaguruka i Muhanga bagana i Huye ku ntera ya kilometero 77 (77 Km)  aho bazagera bakazenguruka inshuro zitaramenyekana (Circuit).

Aganira n’abanyamakuru, Bayingana Aimable perezida wa FERWACY yavuze ko ibisabwa byose byamaze kuboneka ku buryo ku wa 1 Mata 2017 umwaka w’imikino ugomba gutangira.

Umwaka w’imkino mu magare…Rwanda Cycling Cup izatangira mu kwezi kwa kane(Mata). Ndumva nta gisibya irushanwa rya mbere tuzarikora ku itariki ya mbere y’ukwa Kane (Mata 2017). Bayingana Aimable

Rwanda Cycling Cup 2017 izaba iba ku nshuro yayo ya gatatu dore ko yatangijwe mu 2015 ubwo yahise yegukanwa na Nsengimana Jean Bosco. Mu 2016 yegukanwe na Gasore Hategeka.

Bayingana Aimbale

Ubwo Bayingana Aimable uyobora FERWACY yari mu muhango wo gutanga ibihembo mu isozwa rya Rwanda Cycling Cup 2016

Uwizeye Jean Claude

Gasore Hategeka wegukanye Rwanda Cycling Cup 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND