Kagere Meddie rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Simba SC akaba yaranaboneye Amavubi igitego batsindwa na Cote d’Ivoire ibitego 2-1, avuga ko hakiri amahirwe yo kuba u Rwanda rwazabona itike mu gihe baba babashije gutsinda imwe mu mikino isigaye.
Cote d’Ivoire n’ubundi yahabwaga amahirwe nibo bafunguye amazamu ku munota wa 45’ ku gitego cyatsinzwe na Jonathan Kodjia bitewe n’ikosa ryakozwe na Kwizera Olivier umunyezamu w’Amavubi wahawe umupira wari uvuye kwa Haruna Niyonzima akananirwa kuwugenzura bityo Jonathan Kodjia aboneza mu izamu.
Igitego cya kabiri cya Cote d’Ivoire cyatsinzwe na Max Alain Gradel ku munota wa 49’ ku mupira Eric Rutanga yateye Ombolenga Fitina akananirwa kuwugeraho bityo Gradel agahita yihindukiza agatera mu izamu.
Kagere Meddie (5) azamukana Eric Bailly Bertrand
Igitego cy’impozamarira cy’Amavubi cyatsinzwe na Kagere Meddie ku munota wa 66’ bivuye ku mupira yahawe na Ombolenga Fitina wakinaga inyuma ahagana iburyo.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kagere yavuze ko Amavubi yakinnye neza kuko babonye amahirwe anarimo gutera imipira ku mutambiko w’izamu. Gusa ngo amahirwe aracyahari kuba batsinda mu mikino itaha.
“Ntabwo navuga ko byarangiye kuko gutsindwa na Cote d’Ivoire si ibintu wenda byaza gutyo gusa ngo bitume umuntu yiheba kuko irakomeye kuko n’amateka yabo turayazi twese nk’abanyarwanda. Igisigaye ni ukwitegura neza tukareba imbere aho gukomeza guha umwanya ibyabaye”. Kagere Meddie
Kagere Meddie (hagati) ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Mu ntangiriro z’umukino, Kagere Meddie yakinaga aca ku ruhande rw’iburyo avuga ko mu busanzwe adakunda gukina ava mu ruhande kuko ngo bisaba igihe kugera ku izamu ahubwo ko yitwara neza iyo akina ari rutahizamu uteganye n’izamu.
“Njyewe muri kamere yanjye ndi rutahizamu. Nshobora gukina ndi rutahizamu rukumbi cyangwa se nkanakina ndi kumwe n’undi muntu dusatira turi babiri. Gusa ku mukino wacu na Cote d’Ivoire nakinnye igihe kinini nca ku ruhande kuko ni yo tekinike umutoza yari yambwiye kandi ibyo nagombaga gukora narabigerageje birakunda”. Kagere
Kagere Meddie w’imyaka 31 avuga ko ubu igisigaye ari ukureba imibare bisaba kugira ngo abatoza n’abakinnyi bashyire umutima hamwe bafatanye barebe ko bazabona amanota atatu mu mikino itaha.
Kagere Meddie azamukana umupira akurikiwe na Serey Die
Mu itsinda rya munani (H) u Rwanda rurimo, kuri ubu ni urwa nyuma n’ubusa bw’amanota n’umwenda w’ibitego bibiri. Muri iri tsinda, Guinea iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu (6) mu mikino ibiri bamaze gukina kuko batsinze Republique Centre Afrique igitego 1-0 cyatsinzwe na Seydouba Soumah ku munota wa 65’.
Ivory Coast iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu (3), Republique Centre Afrique ni iya gatatu n’amanota atatu (3) yakuye ku Rwanda mu mukino w’umunsi wa mbere w’iyi mikino.
Iranzi Jean Claude (12) Kagere Meddie (5) na Danny Usengimana (9)
Kagere Meddie yishimira igitego
Ombolenga Fitina ni we watanze umupira wabyaye igitego
Abafana b'Amavubi baraye nabi
TANGA IGITECYEREZO