RFL
Kigali

Russia 2018 : Amavubi agiye kongera guhura na Libya mu majonjora y’igikombe cy’Isi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/07/2015 22:03
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izahura n’iya Libya mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu matsinda azavamo amakipe atanu azahagararira umugabane w’Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya.



U Rwanda rwatomboye Libya mu muhango wabereye Saint Petersburg mu gihugu cy’Uburusiya kuri uyu wa Gatandatu.

Muri uyu muhango, U Rwanda rwari mugakangari ka Kabiri, rugomba gutombola amakipe ari mu gakangari ka gatatu kari kagizwe na Maroc, Togo, Sudan, Angola, Mozambique, Benin na Libya.

U Rwanda byarangiye rutomboye Libya. Aya makipe azakina imikino ibiri ; ubanza n’uwo kwishyura, ikaba izaba hagati ya tariki 9-17 Ugushyingo uyu mwaka.

Aya makipe azaba ahuye bwa mbere nyuma yuko bahuriye mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Guinea Equatorial.

Muri aya majonjora, u Rwanda rwanganyije na Libya muri Tuniziya bayisezera i Kigali batsinze ibitego 3-0 bya Dady Birori.

Mu majonjora yo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil, u Rwanda rwatsinze Eritrea ibitego 4-1 mu ijonjora ry’ibanze hanyuma ruza kurangiza ku mwanya wa nyuma itsinda H rya ririmo Algeria, Mali na Benin.

amavubi

Ijonjora rya mbere mu nzira ijya mu Busuwisi rigizwe n’amakipe 26 ya nyuma ku rutonde rwa FIFA azahura mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Amwe mu makipe yo mu karere nka Tanzania izahura na Malawi, ibirwa bya Seychelles byakire u Burundi, ibya Maurice bikine na Kenya mu Kwakira 2015.

Mu ijonjora rya kabiri, Togo izongera ihure na Uganda, izatsinda hagati ya Tanzania na Malawi ikine na Algeria, naho u Burundi bukomeje bwahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakipe 20 azatsinda mu mikino yombi azashyirwa mu matsinda atanu maze ikipe ya mbere mu itsinda ibone itike yo gukina igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya kuva tariki ya 14 Kamena – 15 Nyakanga 2018.

Mu 2014 muri Brazil, Afurika yari ihagarariwe na Nigeria na Algeria zageze muri 1/8 cy’irangiza zari zaherekejwe na Cameroun, Ghana na Cote d’Ivoire.

Uko imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi izakinwa
Ijonjora rya mbere (5 - 13 Ugushyingo 2015)

Somalia vs Niger
South Sudan vs Mauritania
Gambia vs Namibia
Sao Tome e Principe vs Ethiopia
Chad vs Sierra Leone
Comoros vs Lesotho
Djibouti vs Swaziland
Eritrea vs Botswana
Seychelles vs Burundi
Liberia vs Guinea-Bissau
Central African Republic vs Madagascar
Mauritius vs Kenya
Tanzania vs Malawi

Ijonjora rya 2 (9 – 17 Ugushyingo 2015)
Somalia/Niger vs Cameroon
South Sudan/Mauritania vs Tunisia
Gambia/Namibia vs Guinea
Sao Tome e Principe/Ethiopia vs Congo
Chad/Sierra Leone vs Egypt
Comoros/Lesotho vs Ghana
Djibouti/Swaziland vs Nigeria
Eritrea/Botswana vs Mali
Seychelles/Burundi vs Congo DR
Liberia/Guinea-Bissau vs Côte d’Ivoire
Central African Republic/Madagascar vs Senegal
Mauritius/Kenya vs Cape Verde Islands
Tanzania/Malawi vs Algeria
Sudan vs Zambia
Libya vs Rwanda
Morocco vs Equatorial Guinea
Mozambique vs Gabon
Benin vs Burkina Faso
Togo vs Uganda
Angola vs South Africa

Source/FERWAFA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND