RFL
Kigali

Rusizi: Umunyamakuru wa Siporo Niyibizi Aimé arangamiye guteza imbere impano zitandukanye

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/09/2018 9:58
0


Niyibizi Aimé umenyerewe nk'umunyamakuru w'imikino n'imyidagaduro muri RBA/Radio y’abaturage ya Rusizi akomeje gahunda zo guteza imbere impano zitandukanye.



Mu rwego rwo guteza imbere impano uyu Niyibizi Aimé aganira n'Inyarwanda yatwemereye ko agiye gutegura ibitaramo akarushaho no gutegura indirimbo zihuriwemo n'abahanzi benshi. Nyuma y’igihe ashyize hanze indirimbo indirimbo "Ndokora" agasa nuhagaritse gato Niyibizi Aime mu kiganiro na Inyarwanda.com yatubwiye ko yari ahuze hari ibyo akinononsora akongera akagaragaragara mu muziki.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Niyibizi Aimé yagize ati:"Ni byo maze iminsi ntuje gusa maze iminsi mpugiye mu gushakira akaryo abakinnyi baba muri label yanjye (Dossy Ltd compony) bisa nibiri kurangira. Ubu ngiye gutegura ibitaramo bibiri n'amacollabo kuburyo byibuze abantu babona imbaraga dufite"

Uyu muhanzi akaba umutoza muri Rugby y’abana ndetse aka n’umunyamakuru w’imikino Yongeyeho ko ibyo yakoze mbere yogukora Label aribyo byamuhaye imbaraga agatekereza cyane. Ati:"Yeah ibyo twakoze mbere twakoraga ibintu biri locale niyo mpamvu twabanje gushaka imbaraga tuzasimbuke neza. Ubu ndashaka buri muntu wese abona impinduka cyane cyane muri Musique itari iya Kigali"

Tubibutseko Iyi Label (Dossy Ldt Company) ibarizwamo bamwe mu bakinnyi bakomeye Nyandwi Sadam, Mutombo Govin, Merci Massoudi, Djapan n'umuhanzi The Cover n'abandi bakiganira ngo bateze imbere impano mu turere twa Rusizi na Nyamasheke. Niyibizi Aimé ukunzwe cyane mu biganiro bya Sports na Showbiz kuri Radio y’abaturage ya RUSIZI aherutse kubona impamyabushobozi muri Get into Rugby mu gutoza Rugby by'umwihariko abakiri bato.

Niyibizi

Umunyamakuru Niyibizi Aimé 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND