RFL
Kigali

Ruremesha yavuze icyo yari yarasezeranyije ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/05/2017 10:22
0


Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru w’ikipe ya Etincelles FC yavuze ko bitewe n’aho ikipe ihagaze nta kibazo afite kuko mu masezerano yasinyiye ubuyobozi ko itagomba kuzarenga ku mwanya wa cumi (10) ijya hasi.



Aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino Etincelles FC yanganyijemo na Rayon Sports igitego 1-1, Ruremesha yavuze ko ashimira abakinnyi be ku kazi bakoze ko gusarura inota kuri Rayon Sports ikipe avuga ko uyu mwaka yerekanye ko ikomeye igatwara igikombe hakiri kare.

“Ubundi mu masezerano yanjye bambwiye ko ikipe itagomba kurenga umwanya wa cumi (10). Ariko rero turimo turashimira Nyagasani ko birimo biragenda biza , ntabwo twifuza kugera aho hose mu icumi, twifuza ko twagera mu makipe nk’umunani (8)….Niho nibura numvaga twagarukira”. Ruremesha Emmanuel wanaciye muri Rayon Sports nk’umutoza.

Uyu mutoza avuga ko ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye hakaba haboneka ubushobozi bwo kongera kugura abandi bakinnyi, nawe yahita asinya amasezerano akubiyemo izindi nshingano. “Umwaka utaha tugize amahirwe ubushobozi bukiyongera, twakongeramo abandi bakinnyi tukareba ko twakongera izindi nshingano tukigira imbere gato”. Ruremesha. Emmanuel.

Mu mikino 28 Etincelles FC imaze gukina muri shampiyona, yatsinzemo icyenda (9), inganya icyenda (9) itsindwa icumi (10). Yinjije ibitego 23 yinjizwa ibitego 28 bituma iba ifite umwenda w’ibitego bitanu (5). Ibi biyishyira ku mwanya wa munani (8) n’amanota 36 mu gihe isigaje imikino ibiri igasoza shampiyona.

Kuwa 26 Gicurasi 2017 Etincelles FC izakira Bugesera FC kuri sitade umuganda hakinwa imikino y’umunsi wa 29 wa shampiyona mbere yuko izasoza shampiyona ijya i Nyamagabe guhura n’Amagaju FC kuwa 15 Kamena 2017.

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC avuga ko ubu nta kibazo afite kuko ibyo yiyemeje bishoboka

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC avuga ko ubu nta kibazo afite kuko ibyo yiyemeje bishoboka

Etincelles FC niyo kipe Rayon Sports itakuyeho amanota atatu imbumbe mu mukino ubanza n'uwo kwishyura

Etincelles FC niyo kipe Rayon Sports itakuyeho amanota atatu imbumbe mu mukino ubanza n'uwo kwishyura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND