RFL
Kigali

RUN FOR PEACE: Madame Jeannete Kagame na mugenzi we Margaret Kenyatta bakoze urugendo rwa 7 km - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/05/2017 17:36
1


Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame hamwe na mugenzi we umufasha wa Perezida w’igihugu cya Kenya, Margaret Gakuo Kenyatta bitabiriye irushanwa ryabaye hagamijwe kwimakaza amahoro (Run For Peace), bagenze intera ya kilometero zirindwi (7km) zari ziteganyijwe.



Kuri gahunda y’agace ka Run For Peace, abasiganwa byari biteganyijwe ko bakora intera ya kilometero zirindwi (7Km), gusa byaje kuba ngombwa ko urugendo ruryoha yaba Madame Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bakora urugendo rwa kilometero icyenda n’igice (9.5Km).

Mu gusoza umuhango w’ibirori byo gutanga ibihembo byaberaga muri sitade Amahoro, Uwacu Julienne Minisitiri w’umuco na Siporo yashimye cyane ubwitange n’urukundo aba bombi bagaragarije siporo kandi ko n’ubutaha bizeye ko bazongera kwitabira. By’umwihariko, Uwacu Julienne yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku musanzu adahwema gutanga mu guteza imbere siporo no kuyiha agaciro.

Mbere gato ko batangira urugendo

Mbere gato ko batangira urugendo

Mu nzira bagenda

Mu nzira bagenda

Biruka begerereje gusoza (Sprint)

Biruka begereje gusoza (Sprint)

Ubwo Madame Jeannette Kagame yari agiye gutanga ibihembo ku bakinnyi batatu ba mu gice cya Marato mu bagabo

Ubwo Madame Jeannette Kagame yari agiye gutanga ibihembo ku bakinnyi batatu ba mbere mu gice cya Marato mu bagabo

Madame Jeannette Kagame (hagati) na Uwacu Julienne (iburyo) bategereje hguhemba abitwaye neza (Abagabo) muri Marathon

Madame Jeannette Kagame (hagati) na Uwacu Julienne (iburyo) bategereje guhemba abitwaye neza (abagabo) muri Marathon

Madame Jeannette Kagame ategereje ko umwanya ugera akambika imidali abitwaye neza (Abagabo) mu ntera ya kilometero 42 (Full Marathon)

Madame Jeannette Kagame ategereje ko umwanya ugera akambika imidali abitwaye neza (abagabo) mu ntera ya kilometero 42 (Full Marathon)

Madame Jeannette Kagame yambika umudali (Zahabu) Chumba Gilbert Kipletting (Kenya) watwaye marato mu bagabo

Madame Jeannette Kagame yambika umudali wa zahabu Chumba Gilbert Kipletting (Kenya) watwaye marato mu bagabo

Madame Margaritte Kenyatta yitegura kujya guha ibihembo abakinnyi (Abakobwa) bahize abandi mu cyiciro cya kilometero 42 (Full Marathon)

Madame Margaret Kenyatta yitegura kujya guha ibihembo abakinnyi (Abakobwa) bahize abandi mu cyiciro cya kilometero 42 (Full Marathon)

Madame Margaritte Kenyatta yambika umudali Rutto Beatrice Jepkorir (Kenya) wahize abandi bakobwa muri marato

Madame Margaret Kenyatta yambika umudali Rutto Beatrice Jepkorir (Kenya) wahize abandi bakobwa muri marato

AMAFOTO: HABIMANA Jean Luc/Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gogo6 years ago
    wowwww...proud of my country





Inyarwanda BACKGROUND