RFL
Kigali

Rugirayabo Hassan yahamagawe mu ikipe y'igihugu itarimo Mugiraneza Jean Baptiste na Haruna Niyonzima

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/11/2018 14:39
0


Mashami Vincent umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 26 bagomba kwitegura umukino wa Republique Centre Afrique uteranyijwe kuwa 18 Ugushyingo 2018 kuri sitade Huye.



Rugirayabo Hassan ukina inyuma ahagaba iburyo muri Mukura Victory Sport yahawe amahirwe yo kwigaragariza abatoza b'Amavubi nyuma yo kuba ahagaze neza muri iyi minsi ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bafashije Mukura Victory Sport gutwara igikombe cy'Amahoro 2018 batsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Rugirayabo Hassan (5) ni umukinnyi ubanza mu kibuga

Rugirayabo Hassan (5) ni umukinnyi ubanza mu kibuga 

Muri iyi kipe yahamagawe, ntabwo harimo Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy kapiteni wa APR FC ndetse na Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Simba SC muri Tanzania. Ibi bikaba biri muri gahunda yo kugira ngo hatangwe amahirwe ku bakinnyi bakiri bato babuze aho bamenera ngo berekane icyo bashoboye mu kwitangira igihugu.

Muri iyi kipe yahamagawe, ntabwo harimo Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy kapiteni wa APR FC ndetse na Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Simba SC muri Tanzania. Ibi bikaba biri muri gahunda yo kugira ngo hatangwe amahirwe ku bakinnyi bakiri bato babuze aho bamenera ngo berekane icyo bashoboye mu kwitangira igihugu.

Undi mukinnyi wagarutse mu ikipe y'igihugu ni Rachid Kalisa ukina hagati muri Kiyovu Sport akaba aje nyuma yo kuba mu mwaka ushize w'imikino yaragize uruhare rukomeye mu gutuma iyi kipe ihagarara neza ndetse na n'ubu mu mwaka w'imikino 2028-2019 akaba akiri umukinnyi ngenderwaho muri Kiyovu Sport.

Image result for Kalisa Rachid   Inyarwanda

Rachid Kalisa umukinnyi ufatiye runini Kiyovu Sport hagati mu kibuga 

Mushimiyimana Mohammed waherukaga mu ikipe y'igihugu yiteguraga CHAN 2018, kuri ubu akaba akina hagati muri Police FC nawe yahamagawe ngo aze ahatanire umwanya hagati mu kibuga.

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ari hanze

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (16) ntabwo yahamagawe 

Haruna Niyonzima  kapiteni w'Amavubi  wanakinnye muri Rayon Sports

Haruna Niyonzima kapiteni w'Amavubi ntabwo nawe yahamagawe 

Abakinnyi 26 bahamagawe:

Abanyezamu (3):

Kimenyi Yves (APR FC), Rwabugiri Omar (Mukura VS) na Bashunga Abouba (Rayon Sports)

Abakina inyuma 8:

Rugirayabo Hassan (Mukura VS), Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium), Rugwiro  Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports) na Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports).

Abakina hagati 9:

Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Bizimana Djihad (Waasland Beveren , Belgium), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC), Rubanguka Steve (PatromaSmeshelen, Belgium), Nshimiyimana Amran (APR FC), Kalisa Rachid (SC Kiyovu) na Mushimiyimana Mohammed (Police FC).

Abakina bashaka ibitego 6:

Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (FC Gormahia, Kenya), Hakizimana Muhadjili (APR FC), Danny Usengimana (Terassan, Egypt), Shema Tresor (Torihout FC, Belgium) na Mico Justin (Sofapaka FC, Kenya)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND