RFL
Kigali

Rugimbana na Fuade bamamaye mu kogeza imipira, bagiye kugoza shampiyona y’u Bwongereza bari kumwe n’abafana imbonankubone

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:18/03/2016 18:14
7


Abanyamakuru b’imikino kuri Radio 1; Rugimbana Theonene na Fuadi Uwihanganye bamenyerewe kandi bakunzwe na benshi bitewe n’uburyo bogeza imikino y’umupira w’amaguru, bagiye kwishimana n’abakunzi babo by’umwihariko ndetse n’abakunzi ba shampiyona yo mu Bwongereza.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2016 ndetse no ku Cyumweru tariki 20 Werurwe 2016, muri shampiyona y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza; shampiyona ikunzwe kandi ikurikirwa na benshi kurusha izindi zose ku isi, hazaba imikino ikomeye izaba ifite byinshi isobanuye ku rutonde rwa shampiyona y’iki gihugu, iyi mikino ikazogezwa mu buryo budasanzwe kuburyo bizaba ari ibirori binogeye amaso n’amajwi.

Nyuma y’uko Rugimbana Theogene na Fuadi bari basanzwe bogeza imikino bicaye muri studio za Radio 10, ubu noneho bagiye kurebana n’abakunzi ba ruhago iyi mipira ndetse bayogeze imbonankubone bari kumwe n’abafana b’amakipe atandukanye, kuwa Gatandatu guhera saa munani n’igice bakazogeza umukino uzahuza Everton na Arsenal ndetse n’uzahuza Chelsea na West Ham United.

rugimbana

Ku Cyumweru nabwo guhera saa cyenda n’igice, aba banyamakuru bazogeza umukino uzahuza Liverpool na Southampton ndetse n’umukino ukomeye cyane uzahuza amakipe yo mu mujyi umwe; Manchester United na Manchester City. Ibirori byo kogeza iyi mikino bizabera i Remera kuri Petit Stade mu cyumba cya NPC, hakazaba hari n’ibihembo abazitabira ibi birori bazatsindira. Kwinjira kuri buri munsi ni amafaranga y’u Rwanda 2000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • papy 8 years ago
    ntago bakora kuri radio 1 ni kuri radio 10
  • Nikokuri8 years ago
    Man Njyewe ababatypes Simbanga Gusa Sometimes They Go Far...Discipline nikimwe Mubintu Byingenzi Bagomba Kuzongera Mundyoheshabirayi zabo!....
  • Ntirenganya Alpha8 years ago
    Ok kbsa ibi ni sawa rwose ubundi se kare kose?
  • jay G king 8 years ago
    Mukosore iyi nkuru; aho mwagize muti: Abanyamakuru b’imikino kuri Radio 1; ni radio10 ! Best regards!
  • NYIRINGANGO8 years ago
    amakuruyaresenari
  • Ndamukunda8 years ago
    aba ba types njye mbakunda nk,inka1 kbsa
  • 8 years ago
    Irusizi Iyora Dio Ivugira Kurikangahe?





Inyarwanda BACKGROUND