RFL
Kigali

RUGBY: Thousands Hills yatwaye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/06/2018 10:17
0


Mu gihe mu mashyirahamwe atandukanye mu mikino itandukanye hagenda hasozwa imikino yahariwe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, mu ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby basoje iyi gahunda baha igikombe Thousands Hills kuko yatsinze Kigali Sharks amanota 35-0.



Thousands Hills yatwaye iki gikombe itsinze umukino wa nyuma kuko yageze kuri uyu mukino itsinze Lion de Fer ibitego 26-0 mu mikino ya ½ cy’irangiza.

Mu itangwa ry’ibihembo, Thousands Hills yatwaye igikombe yambikwa n’imidali ya Zahabu, Kigali Sharks ihembwa nk’ikipe ya kabiri ihabwa igikombe gusa. Lion de Fer ihembwa nk’ikipe yabaye iya gatatu kuko yatsinze UR Glizlies amanota 26-0 mu guhatanira uyu mwanya bityo UR Grizzlies itahana umwanya wa kane.

Thousands Hills bishimira igikombe

Thousands Hills bishimira igikombe

Rams ikipe yari yavuye muri Uganda yatahanye umwanya wa gatanu itsinze Okapi amanota 31-0.

Nyuma yo gutwara iki gikombe ku nshuro ya kabiri bikurikiranya kuko banabitse icya 2017, Mugabo Jimmy umutoza mukuru wa Thousands Hills yabwiye abanyamakuru ko ari ibyishimo bikomeye ku ikipe yabo kuko gutwara igikombe atari ibintu bibi.

“Ni ibyishimo kuri twe kuko n’ikipe yacu y’abato yatwaye igikombe. Ni inshuro ya kabiri turitwara kandi nizera ko iki gikorwa byari uguha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni byiza cyane kuko iki gikombe gisigaye mu Rwanda kandi ni nako tubyifuza kuko ni igikorwa cyacu, ntabwo igikombe cyagatashye hanze yacu”. Mugabo

Mugabo Jimmy umutoza mukuru wa Thousands Hills

Mugabo Jimmy umutoza mukuru wa Thousands Hills 

Hatangwa ubutumwa bw'umunsi w'intwali ugomba kwizihizwa kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018

Hatangwa ubutumwa bw'umunsi w'intwali ugomba kwizihizwa kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018

Itangwa ry'ibihembo

 Itangwa ry'ibihembo n'imidali

Itangwa ry'ibihembo n'imidali

Rugby

Kigali Sharks bahabwa igikombe cy'umwanya wa kabiri

Kigali Sharks bahabwa igikombe cy'umwanya wa kabiri

Rugby

IKipe ya Rams yavuye muri Uganda

Ikipe ya Rams yavuye muri Uganda 

Ikipe ya Kigali Sharks

Ikipe ya Kigali Sharks 

Rugby

Rugby

Umukino utari woroshye

Umukino wa nyuma

Umukino wa nyuma

Umukino wa nyuma 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND