Mu gihe mu mashyirahamwe atandukanye mu mikino itandukanye hagenda hasozwa imikino yahariwe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, mu ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby basoje iyi gahunda baha igikombe Thousands Hills kuko yatsinze Kigali Sharks amanota 35-0.
Thousands Hills yatwaye iki gikombe itsinze umukino wa nyuma kuko yageze kuri uyu mukino itsinze Lion de Fer ibitego 26-0 mu mikino ya ½ cy’irangiza.
Mu itangwa ry’ibihembo, Thousands Hills yatwaye igikombe yambikwa n’imidali ya Zahabu, Kigali Sharks ihembwa nk’ikipe ya kabiri ihabwa igikombe gusa. Lion de Fer ihembwa nk’ikipe yabaye iya gatatu kuko yatsinze UR Glizlies amanota 26-0 mu guhatanira uyu mwanya bityo UR Grizzlies itahana umwanya wa kane.
Thousands Hills bishimira igikombe
Rams ikipe yari yavuye muri Uganda yatahanye umwanya wa gatanu itsinze Okapi amanota 31-0.
Nyuma yo gutwara iki gikombe ku nshuro ya kabiri bikurikiranya kuko banabitse icya 2017, Mugabo Jimmy umutoza mukuru wa Thousands Hills yabwiye abanyamakuru ko ari ibyishimo bikomeye ku ikipe yabo kuko gutwara igikombe atari ibintu bibi.
“Ni ibyishimo kuri twe kuko n’ikipe yacu y’abato yatwaye igikombe. Ni inshuro ya kabiri turitwara kandi nizera ko iki gikorwa byari uguha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni byiza cyane kuko iki gikombe gisigaye mu Rwanda kandi ni nako tubyifuza kuko ni igikorwa cyacu, ntabwo igikombe cyagatashye hanze yacu”. Mugabo
Mugabo Jimmy umutoza mukuru wa Thousands Hills
Itangwa ry'ibihembo n'imidali
Kigali Sharks bahabwa igikombe cy'umwanya wa kabiri
Ikipe ya Rams yavuye muri Uganda
Ikipe ya Kigali Sharks
Umukino wa nyuma
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO