RFL
Kigali

CYCLING: Rugambwa Jean Baptiste wari umutoza wa Les Amis Sportifs yitabye Imana azize impanuka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/07/2018 23:24
1


Rugambwa Jean Baptiste wari uzwi ku izina rya John mu mukino w’amagare yitabye Imana ku mugoroba w’iki Cyumweru cya tariki 22 Nyakanga 2018 azize impanuka y’imodoka yamugongeye hafi yo kuri Base mu Karere ka Rulindo.



Urupfu rutunguranye rwa Rugambwa Jean Baptiste rwatewe no kuba ubwo yari kuri moto ava i Rubavu ahasorejwe amarushanwa ategura Tour du Rwanda, yageze mu bice byo kuri Base hafi ya Nyirangarama agongwa n’ikamyo yari imbere ya bisi (Bus) ya RITCO.

Rugambwa wari uzwi ku izina rya “John” yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda kuko abakinnyi bakomeye barimo; Niyonshuti Adrien, Ndayisenga Valens na Areruya Joseph n’abandi asize barimo nka Ruberwa Jean Damascene na Girubuntu Jeanne d’Arc bose bazamutse ku ruhare rwa nyakwigendera.

Rugambwa Jean Baptiste (wambaye umupira w'umutuku) yazize impanuka kuri iki Cyumweru

Rugambwa Jean Baptiste (wambaye umupira w'umutuku) yazize impanuka kuri iki Cyumweru

Rugambwa aha yabaga arwana no gufasha abakinnyi abaha amazi n'imineke mu isiganwa

Rugambwa aha yabaga arwana no gufasha abakinnyi abaha amazi n'imineke mu isiganwa

         ....................IMANA IMWAKIRE MU BAYO...................






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • me Gabriel5 years ago
    Yooo birababaje twifatanyije n'umuryango we n'umuryango w'abakunda siporo Bose. Imana imwakire mubayo.





Inyarwanda BACKGROUND