RFL
Kigali

Rucogoza yemeza ko nta gitutu kiri ku Mavubi imbere ya Tanzania

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2017 10:30
0


Rucogoza Aimable bita Mambo myugariro w’ikipe ya Bugesera FC n’Amavubi kuri ubu yemera ko ikipe y’u Rwanda Amavubi nta gitutu kiyiriho imbere ya Taifa Stars ya Tanzania mu mukino wo kiwshyura bafitanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 saa cyenda n’igice kuri sitade ya Kigali (15h30’).



Rucogoza wagarutse mu Mavubi nyuma y’imyaka itandatu, kuri ubu ni we mukinnyi mukuru unafite ubunararibonye buri hejuru kurusha abandi bari mu ikipe Antoine Hey ari kwifashisha ashaka itike ya CHAN 2018.

Mu kiganiro yagiranye na New Times, Mambo yavuze ko nta kindi bashaka kugeraho kuwa Gatandatu uretse gutsinda Tanzania bagakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

“Twabonye umusaruro mwiza mu mukino ubanza. Bigendanye n’imyitozo myiza twakoze nyuma twitegura umukino wo kwishyura, ndizera ko turi mu mwanya mwiza haba mu mbaraga no mu ntekerezo ko tuzasezerera Tanzania”. Rucogoza Aimable.

Rucogoza w’imyaka 31 y’amavuko yakomoje ku ngingo ivuga ko nubwo uyu mukino uzaba ukomeye u Rwanda nta gitutu rufite.

“Gahunda yacu ni ugutsinda Tanzania.Turi kwitegura bishoboka kugira ngo tuzabakureho intsinzi, yego uzaba ari umukino ukomeye ariko twe nta gitutu na kimwe dufite kuko tuzaba dukinira imbere y’abafana bacu n’imiryango yacu itandukanye”. Rucogoza.

Umukino ubanza wakiniwe i Mwanza, u Rwanda rwaguye miswi na Tanzania banganya igitego 1-1. Antoine Hey yatsindiwe na Savio Nshuti Dominique ku munota wa 18’ mbere yuko Mao akishyura ku munota wa 35’. Tanzania iri mu Rwanda  nyuma yo kugera i Kigali mu mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2017.

Rucogoza Aimable Mambo wagarutse mu Mavubi nyuma y'imyaka itandatu

Rucogoza Aimable Mambo wagarutse mu Mavubi nyuma y'imyaka itandatu

Nk'ukmukinnyi ufite ubunararibonye hari uruhare agira mu kuyobora bagenzi be mu kibuga

Nk'umukinnyi ufite ubunararibonye hari uruhare agira mu kuyobora bagenzi be mu kibuga

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND