RFL
Kigali

Rubona Emmanuel hari ikimwereka ko akora neza mu gutoza APR Academy

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/04/2017 15:35
0


Rubona Emmanuel umutoza w’ikipe y’abato ya APR FC (APR Academy) abona kuba hari abakinnyi bazamurwa mu ikipe nkuru ntibagaruke ahubwo bakitwara neza, ari kimwe mu bimwereka ko akora neza mu kazi akora ko gutoza abana.



Rubona Emmanuel wanabaye muri APR FC nkuru nk’umutoza mukuru avuga ko iyo utoza abakinnyi bakiri bato ukabona bitabajwe mu ikipe nkuru bakanitwara neza, bishimisha cyane kuko biba bikwereka ko hari icyo wakoze kugira ngo uwo mukinnyi abashe kwitwara neza mu kibuga.

“Biranshimisha cyane kuko abana batazamutse ntacyo naba ndimo ndakora. Iyo abana bazamutse rero mba numva ko akazi kagenda neza mbese inshingano zanjye mba ndimo ndazuzuza”.  Rubona Emmanuel.

Mu kiganiro na INYARWANDA ubwo yamusangaga ku kibuga cya Kicukiro atoza abana, Rubona yakomeje avuga ko iyo hari umwanya mu ikipe nkuru bashakaho umukinnyi wo kuzamura, umutoza mukuru ahita aza akareba umwana uhagaze neza akaba ariwe bajyana bakareba uko abyitwaramo.

“Byose biterwa n’umutoza w’ikipe nkuru. Niwe ureba ahantu akeneye umuntu yumva ko yakwifashisha, noneho akaba ariwe ubatoranya bitewe n’uburyo abakeneye”. Rubona Emmanuel

Nshuti Innocent na Tuyishime Eric ni bo bakinnyi bamaze kuzamurwa mu ikipe ya APR FC nkuru bakaba banitwara neza ugereranyije nuko APR FC ihagaze muri iyi minsi.

Ese iyo umwana azamuwe mu ikipe nkuru ntibamushime bigenda gute?

Iyo umutoza mukuru amanutse mu ikipe y’abato agafatamo umukinnyi abonamo ubushobozi, yamugeza mu bakuru agasanga hari ibyo agisabwa kwiga baramugerageza byakwanga bakamusubiza mu bana hagahita harebwa undi bakina ku mwanya umwe akaba ariwe ujya kugeragezwa.

“Kugeza ubu hagiye babiri kandi ntawe uragaruka bivuze ko bari kwitwara neza. Ariko bibaye ngombwa ko bagaruka bagaruka kuko ni abacu. Baba muri APR nkuru baba muri Academy, hose ni mu rugo nta kibazo”.

Ese iyo umukinnyi wo mu ikipe nkuru abuze umwanya wo gukina ashobora kujyanwa muri Academy Rubona akamutoza?

“Ntabwo bikunze kubaho. Byigeze kubaho rimwe cya kabiri cyane nko ku muntu wagize ikibazo cy’imvune kugira ngo agaruke mu bihe byiza byo gukina (Formes) ariko APR buriya ifite staff ihagije muri tekinike nta kibazo cyabamo kugira ngo babe babanzanira”. Rubona

Ese abatoza ba APR FC na APR Academy bakorana neza?

Rubona Emmanuel utoza abato ba APR FC avuga ko abatoza bo mu ikipe nkuru bakorana neza n’abatoza b’ikipe y’abato kuko hari n’igihe kigera ugasanga umukinnyi wo mu ikipe y’abato yakorera imyitozo mu bakinnyi bakuru nta kibazo kindi kibayemo.

Uyu mugabo yasobanuye ko iyo umukinnyi wa Academy ari kwitoreza mu ikipe nkuru biba bitavuze ko yazamuwe ahubwo ko biba ari ugufashanya kugira ngo umwana asogongere ku myitozo y’abakinnyi bakuru.

“Dukorana (Abatoza) neza nta kibazo. Nk’ubu urabona ko umutoza w’abanyezamu bakuru (Mugisha Ibrahim) ari gutoza abahungu (Abanyezamu) bato, nta kibazo dukorana neza. Ni ukugira ngo babamenyereze ariko bibaye ngombwa ko babazamura bazamuka”. Rubona.

Muri Nzeli 2015 ni bwo Rubona Emmanuel yagizwe umutoza mukuru w’agateganyo mu ikipe nkuru ya APR FC ubwo Dusan Dule yari amaze gusezera ndetse icyo gihe Mashami Vincent wari umutoza cyo kimwe na Ibrahim Mugisha (umutoza w’abanyezamu) bari barahawe amasezerano mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Dusan amaze kugenda, Rubona yafashe inshingano zo gutoza APR FC (Senior) akazi yafatanyaga no gutoza Academy. Mu mwaka w'imikino 2015-2016, APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona nyuma yo kuba Rubona yarayifashije kugera ku mwanya wa mbere anamaze kuyifasha gusezerera Mbabane Swallows (Swaziland) mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Icyo gihe Rwatubyaye yatsinze ibitego bitatu (3) mu mukino (hat-trick).

Ubwo ikipe yari imaze kubona umwanya wa mbere, Nizar Khanfir yahise azanwa nk'umutoza mukuru wa APR FC yungirizwa na Rubona, aba bagabo bafatnyije gutwara igikombe cya shampiyona 2015-2016 banagera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro aho batsindiwe na Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Ismaila Diarra.

Umwaka w'imikino 2015-2016 urangiye, Nizar Khanfir yazinze utwe asubira iwabo muri Tunisia binatuma Rubona Emmanuel asubira ku kazi ko gutoza ikipe y'abato ya APR FC arimo kugeza ubu. 

Nyuma gato yuko aba bombi bari bamaze gusohoka mu ikipe nkuru ya APR FC, Kanyankore Gilbert Yaounde yahise ahabwa inshingano zo gutoza APR FC yungirijwe na Rwasamanzi Yves. Kanyankore yaje gusezererwa nyuma y'amarushanwa ya Military Games azira kudatwara igikombe. Byahise biba ngombwa ko Rwasamanzi asigarana ikipe afashwa na Didier Bizimana aho bafatanyije gutwara iryushanwa ryari ryateguwe na AS Kigali.Rwasamanzi Yves yaje gushinjwa umusarura mucye ahita azanirwaho Jimmy Mulisa nk'umutoza mukuru bakorana kugeza magingo aya. 

Mu bindi bikomeye Rubona Emmanuel yakoze muri APR FC nuko mu 2015  yayihesheje igikombe cy'irushanwa rya Military Games yaberaga i Kampala muri Uganda, batahukana umudali wa Zahabu.

 Rubona Emmanuel umutoza wa Academy ya APR FC

Rubona Emmanuel umutoza wa Academy ya APR FC

Rubona Emmanuel atoza abana gukomeza inyama zo ku nda (Abdominaux)

Rubona Emmanuel atoza abana gukomeza inyama zo ku nda (Abdominaux)

Abana b'ikipe y'abato ya APR FC

Abana b'ikipe y'abato ya APR FC

APR Academy bakora umwitozo wo kwiruka

APR Academy bakora umwitozo wo kwiruka

Nshuti Innocent umwe mu bakinnyi babiri bavuye muri Academy bakaba bitwara neza mu ikipe nkuru ya APR FC

Nshuti Innocent umwe mu bakinnyi babiri bavuye muri Academy bakaba bitwara neza mu ikipe nkuru ya APR FC

 Tuyishime Eric nawe ni umukinnyi wazamutse avuye muri Academy

Tuyishime Eric nawe ni umukinnyi wazamutse avuye muri Academy

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND