RFL
Kigali

RRA ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yageze muri kimwe cya kabiri

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:29/04/2016 9:59
2


Ikipe y’abagore ihagarariye u Rwanda mu gikombe cya Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Volleyball, Rwanda Revenue Authority (RRA) yageze mu mikino ya kimwe cya kabiri nyuma nyuma yo gusezerera Elshams yo mu Misiri.



Muri iri rushanwa rikomeje kubera muri Tunisia, ikipe ya Rwanda Revenue Authority Volleyball yageze muri ½ isezereye Elshams nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mata 2016.

Ikipe ya RRA VC yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 21, itsindwa iya kabiri ifite amanota  10 kuri 25 ya Elshams, itsinda iya gatatu ku manota  29 kuri 27 mu gihe yatsinze iya nyuma y’intsinzi ku manota 25 kuri 18.

Ikipe ya Rwanda Revenue Authority yishimira intsinzi

Rwanda Revenue Authority yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze muri ½ mu mikino nyafurika.

Mu yindi mikino ya ¼, Al Ahly yo mu Misiri inafite igikombe cy’umwaka ushize yasezereye GSP yo muri Algeria iyitsinze amaseti atatu kuri abiri mu mukino w’indyankurye na ho Pipeline yo muri Kenya ikaba yasezereye Sfax yo muri Tunisia iyitsinze amaseti 3-1 mu gihe Carthage yo muri Tunisia yasezereye Kenya Prisons iyitsinze amaseti atatu kuri imwe.

Muri kimwe cya kabiri, RRA ihagarariye u Rwanda irahura na Al Ahly mu gihe Carthage yo muri Tunisia ihura na Pipeline yo muri Kenya kuri uyu wa gatanu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutagwera Richard7 years ago
    mbifurije gutwara aka gakombe bashiki bange kuko mwaba muduhesheje agaciro nka banyarwanda
  • kayiranga innocent7 years ago
    igitekerezonatanga iyokipe nikomezeyitabwehoneza kugirango izabashe kwegukana iryorushanwa





Inyarwanda BACKGROUND