RFL
Kigali

Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi yasuye 'Gasore Serge Foundation' abizeza ubufatanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/02/2018 9:20
1


Rose Mary Mbabazi Minisitiri w’urubyiruko yijeje ikigo cya “Gasore Serge Foundation” ubutatanye mu bikorwa bya buri munsi byo kwita ku buzima bw’abana babagenera amasomo, ubuvuzi no kubafasha mu buryo butandukanye bitewe n’icyo buri umwe akeneye.



Kuwa Kane tariki 15 Gashyantare 2018 ubwo uyu Minisitiri yasuraga iki kigo kiri mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, yavuze ko yashima cyane Gasore Serge wagize igitekerezo cyo gushinga ikigo nka “Gasore Serge Foundation” kuri ubu kikaba gifasha urubyiruko kwiyubakamo icyizere kandi ko azakomeza kubaba hafi kuko iki kigo yabonye kigomba gufatwa nk’umuryango kuko ngo bafite buri kimwe cyose kiba kiri mu muryango Nyarwanda.

Nyuma yo kubizeza ubufatanye, Rose Mary Mbabazi yagiriye inama urubyiruko ko bagomba guha agaciro ibikorwa bakorerwa muri iki kigo ndetse ko bagomba kugira umuhate n’inyota yo kureba uko babibyaza umusaruro. Muri Gasore Serge Foundation mu busanzwe bagira serivisi z’ubuzima (ubuvuzi) kuko banafitemo ibitaro bikora amasaha 24 kuri 24, igisata cy’imikino n’imyidagaduro, ibyumba bitangirwamo amasomo ku bana bakiri bato  n’amatsinda y’abakora imyuga y’ubudozi n’ububoshyi.

Rose Mary Mbabazi yaganiriye n’abakora umwuga w’ububoshyi n’ubudozi muri Gasore Serge Foundation, abasaba kwagura ibikorwa byabo no guhanga udushya dutuma bahangana ku isoko ry’umurimo ndetse bagateza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda). Mu ijambo yagejeje ku basangwa yasanze muri iki kigo, Rose Mary Mbabazi yavuze ko Gasore Serge ari umugabo wo gushimwa kuko ngo yagize byinshi akora by’indashyikirwa atarageza n’imyaka 40 y’amavuko.

Kuri ubu Gasore Serge ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye muri gahunda yo gufata igihembo yagenewe mu kigo cy’amashuli yizeho. Rose Mary Mbabazi yavuze ko ari iby’agaciro kuba Gasore yaragize ibyo akora bityo magingo aya n’amahanga akaba amubonamo ubudahangarwa mu kwesa imihigo.

Minisitiri Rose Mary Mbabazi yakirijwe ubutumwa bw'abana

Minisitiri Rose Mary Mbabazi yakirijwe ubutumwa bw'abana

Abashyitsi binjira mu kigo cya Gasore Serge Foundation

Abashyitsi binjira mu kigo cya Gasore Serge Foundation

Minisitiri w'urubyiruko Rose Mary Mbabazi asuhuza umwana

Minisitiri w'urubyiruko Rose Mary Mbabazi asuhuza umwana

Uwamahoro Innocente ushinzwe guhuza Gasore Serge Foundation n'abakigana yakira abashyitsi anasobanura ibikorwa bikorerwa muri iki kigo

Uwamahoro Innocente (Ubanza ibumoso) ushinzwe guhuza Gasore Serge Foundation n'abakigana yakira abashyitsi anasobanura ibikorwa bikorerwa muri iki kigo

Abasangwa bahabwa impanuro

Abasangwa bahabwa impanuro 

AMAFOTO: GASORE SERGE FOUNDATION MEDIA DEPARTMENT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pascal6 years ago
    wow nigikorwa cyiza courage Gasore





Inyarwanda BACKGROUND