Robertinho Goncalves de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports yakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 bagomba gucakirana na Enyimba SC kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeli 2018 i Aba muri Nigeria.
Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga tariki ya 16 Nzeli 2018 i Kigali, Robertinho yakozemo impinduka imwe kuko Manzi Thierry utarakinnye uyu mukino yagarutse muri 11 bityo bituma Nyandwi Saddam uheruka gukina imikino ibiri ikurikirana ajya hanze gato.
Muri gahunda yo gukoresha abakinnyi batatu (3) bugarira mu buryo buhoraho, Manzi Thierry kapiteni wa Rayon Sports arakorana n’abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul na Mugabo Gabriel. Eric Rutanga Alba araba ashinzwe uruhande rw’ibumoso ari nako bimeze kwa Mutsinzi Ange Jimmy uraba aca iburyo.
Hagati mu kibuga, Niyonzima Olivier Sefu araba afatanya na Donkor Prosper Kuka imbere yabo gato hari Muhire Kevin. Bityo Manishimwe Djabel na Bimenyimana Bonfils Caleb bajye imbere y’abandi bose ba Rayon Sports.
Uburyo bwo guhagarara mu kibuga
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports yabanje hanze
Abafana ba Rayon Sports na Enyimba SC bagomba kumenya ko, mu mikino umunani (8) Enyimba iheruka gukinira mu rugo muri iri rushanwa, yatsinzemo irindwi (7), inganya umwe mu gihe Rayon Sports yabashije gutsinda imikino ine muri 13 bakiniye hanze muri CAFCC. Rayon Sports yatsinze imikino ine (4), inganya ibiri (2) itsindwa imikino irindwi (7).
Rayon Sports ntiratsindwa mu mikino ine (4) iheruka gukina muri CAFCC kuko batsinze ibiri (2) banganya ibiri (2).
Enyimba SC bisa naho iba ikomeye iyo iri mu rugo aho yakirira Rayon Sports
Eric Rutanga Alba (3) arakina uyu mukino nyuma yo gukurwaho ikatita yahawe bakina na LLB mu mikino y'amajonjora
Birashoboka cyane ko Rwatubyaye Abdul yatanga igitambaro cya kapiteni kikambarwa na Manzi Thierry
TANGA IGITECYEREZO