RFL
Kigali

Robertinho utoza Rayon Sports yizeye ko kuba yarabaye muri Tunisia bizamufasha gutsinda USM Alger

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/07/2018 17:58
0


Roberto Goncalves de Carmo uzwi nka Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports kuri ubu afite ibyiringiro ko kuba yarakoze mu bihugu by’Abarabu bizamufasha kumenya uko Rayon Sports ikina imbere ya USM Alger kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri sitade ya Kigali (18h00’) ni bwo ikipe ya Rayon Sports igomba kwakira USM Alger mu mukino w’umunsi wa gatatu (3) w’irushanwa rya Total CAF Confederation Cup 2018.

Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko n'ubwo amaze iminsi 25 mu ikipe abona ko ibyo yateguye bizamufasha gutsinda umukino kandi ko abakinnyi be babyiteguye mu buryo bwose. Robertinho yagize ati:

Twateguye ikipe izabasha guhagarika abakinnyi bakomeye b’ikipe tuzahura nayo. Ikipe yanjye narayiteguye mu mutwe kuko kugeza ubu bameze neza kandi Rayon Sports ni ikipe iba idafite ikibazo cyo gukinira ku gitutu. Turi mu rugo kandi twizeye ko tuzatahukana intsinzi.

Roberto Oliviera Gons Alvez de Calmo  aganira n'abanyamakuru

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri 

Robertinho aganira n’abanyamakuru yabijeje ko kuba yarabaye mu bihugu byo mu Majyaruguru ya Africa nka Tunisia yahakuye amasomo akomeye yo kumenya uko Abarabu bakina.

“Nk’uko nakoze muri Tunisia, nagiye mpura n’amakipe yo muri Algeria dukina imikino ya gishuti, nzi neza imitekerereze y’Abarabu kuko nakoze muri Tunisia imyaka ibiri. Bizvuze ko nzi neza uburyo bw’imikinire Abanya-Algeria bakoresha. Mu busanzwe amakipe yo mu bihugu by’Abarabu bakoresha umuvuduko no kwiba umugono (Contre-Attaque) biciye mu kuba bafite abakinnyi usanga bafite umubyimba muto ariko akenshi ugasanga ari barebare”. Robertinho.

Roberto Oliviera umutoza mukuru wa Rayon Sports

Roberto Oliviera umutoza mukuru wa Rayon Sports

Mu itsinda rya kane (D) Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota abiri (2) kuko yanganyije na Gormahia FC (1-1) i Kigali mbere yo kunganya na Yanga Africans (0-0) i Dar Es Salam. USM Alger iri ku mwanya wa mbere n’amanota ane (4) kuko yatsinze Yanga Africans (4-1) nyuma yo kunganya na Gormahia FC (1-1).

Abakinnyi 22 bari bari mu mwiherero:

Ndayisenga Kassim (GK, 29), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3 , Manzi Thierry 4, Rwatubyaye Abdul 19, Usengimana Faustin 15, Mugabo Gabriel 2, Irambona Eric  17, Mugisha François Master 25, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot  23, Muhire Kevin 8, Manishimwe Djabel 28, Christ Mbondy 9, Twagirayezu Innocent 13, Nova Bayama 24, Ismaila Diarra 20. Mugisha Gilbert 12, Habimana Yussuf14, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Bimenyimana Bonfils 7 na Yassin Mugume 18.

Ismaila Diarra 20 ku mupira mu myitozo

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nyakanga 2018 ni bwo Rayon Sports yakoze imyitozo ku masaha umukino uzaberaho

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND