RFL
Kigali

Umusore w’i Rutsiro witwaye neza muri Kigali Peace Marathon yahembwe moto y'imparage-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/05/2018 20:25
0


Umusore witwa Dushimumukiza Thomas w’i Rutsiro yahembwe moto nshya ashimirwa kwitwara neza kurusha abandi basiganwe muri Kigali International Peace Marathon yabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru.



Dushimumukiza Thomas wasazwe n’ibyishimo abwiwe ko ari we wegukanye moto biturutse ku kuba yitwaye neza kurusha abandi, yabwiye Inyarwanda.com ko yinjiye mu isiganwa yumva bivugwa ko uwitwara neza aza guhembwa moto ariko ngo ntiyakekaga y’uko yayitwara. Dushimumukiza Thomas w’imyaka 28 y’amavuko yagize ati:

Ndishimye cyane kuko ni bwo bwa mbere mbashije kubona igihembo nka kiriya. Ndamutse mbonye inyunganizi nanjye ubutaha nazaza muri bariya batandatu ba mbere. Nari mfite amakuru y’uko iki gihembo gihari ariko ntazi ko nshobora kugitwara…Nakoze imyitozo, iwacu ni mu cyaro njya mu mwiherero i Gicumbi twahamaze ibyumweru bitatu, twahavuye tuza gukina hano.

Ubuyobozi

Yashyikirijwe moto yatsindiye

Dushimumukiza Thomas avuga ko atamenye neza ibihe yakoresheje muri iri siganwa ariko ko ari hagati y'amasaha abiri n’iminota 30 cyangwa se amasaha abiri n’iminota 34. Ureste Kigali Peace Marathon yakinnye uyu munsi, uyu musore yanavuze ko yakinnye muri Rwanda Challenge Marathon (aba uwa mbere), yakinnye kandi Half Marathon yabereye i Rutsiro (aba uwa mbere).

Uyu wasiganwe muri Marathon yose (kilometero 42) yakomeje avuga ko moto yahawe atagiye kuyigurisha ahubwo ko agiye kuyikoresha mu bindi bikorwa bibyara inyungu. Ati “Moto yanjye ngiye kuyikoresha mu buzima busanzwe ntabwo nzayigurisha.” Moto ni igihembo cya Gatatu yegukanye muri uyu mwaka. Iyi moto nshya yatanzwe n’Uruganda Nyarwanda rukora Moto (RMC) yitwa “Imparage”, ihagaze miliyoni 1.3 Frw n’ubwishingi bwayo.

AMAFOTO:

RMC

Bamwe mu bakozi ba RMC

abakozi ba RMC

Yahise ayicaraho...amafoto aracicikana

yegera moto ye

agana aho moto yari iparitse

Ubwo yaganaga aho moto yari iparitse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND