RFL
Kigali

Rivers United yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/04/2017 19:54
5


Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Rivers United ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa CAF Total Confederation Cup waberaga muri Nigeria ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.



Ni ibitego byaje mu bice bibiri by’umukino kuko igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 29’ giturutse kuri coup-franc yakaswe neza na Emeka Ogbug, umupira ukaboneza mu ncundura zari zirinwe na Ndayishimiye Eric Bakame wa Rayon Sports.

Igitego gishimangira amanota atatu ya Rivers United cyaje ku munota wa 50’ w’umukino kivutse ku ishoti ryarekuwe na Kuemian, Bakame akabura uko yabyitwaramo.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri sitade Amahoro I Remera kuwa 22 Mata 2017 aho Rayon Sports izaba isabwa  gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo yizere kuba yajya mu matsinda.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gaore6 years ago
    yooooo kobayitsinze bikeya narizingo ni5 ndababaye
  • kubwimana samuel6 years ago
    wowe wababajwe nuko rayon yatsinzwe bike urababaje nutanitonda ahubwo muri weekend ushobora kuzarwara umitima kuko uzabona ibyo amaso yawe atigeze abona
  • hobe6 years ago
    ahubwo bayitsinze bike, iyo bayikubita 5 induru igashira
  • 6 years ago
    nkurikije uko nawumvise birashoboka kwishyura nubwo arakazi katoroshye
  • cori6 years ago
    Byiza cyane kubayatsinzwe nzajya kuri stade kwifanira rivers kabisa congz rivers





Inyarwanda BACKGROUND