Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Rivers United ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa CAF Total Confederation Cup waberaga muri Nigeria ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.
Ni ibitego byaje mu bice bibiri by’umukino kuko igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 29’ giturutse kuri coup-franc yakaswe neza na Emeka Ogbug, umupira ukaboneza mu ncundura zari zirinwe na Ndayishimiye Eric Bakame wa Rayon Sports.
Igitego gishimangira amanota atatu ya Rivers United cyaje ku munota wa 50’ w’umukino kivutse ku ishoti ryarekuwe na Kuemian, Bakame akabura uko yabyitwaramo.
Umukino wo kwishyura uzabera kuri sitade Amahoro I Remera kuwa 22 Mata 2017 aho Rayon Sports izaba isabwa gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo yizere kuba yajya mu matsinda.
TANGA IGITECYEREZO