Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2016 nibwo Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda (MINISPOC) yashyikirije ubutumwa n’ibendera ry'igihugu abakinnyi bazaserukira u Rwanda mu mikino Olempike izabera i Rio muri Brezil kuva tariki 5-21 Kanama 2016.
Muri uyu muhango, Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne yabwiye aba bakinnyi ko bagomba guha agaciro ibendera ry’u Rwanda bahawe kandi bagaharanira ko rizazamurwa i Rio nyuma yo kuzaba bitwaye neza mu guharanira ishema ry’igihugu.
Ikipe ya Sitting-Volleyball mu kiganiro na Minisitiri imbere y'itangazamakuru
Uwacu yakomeje avuga ko idarapo bahawe ridapfa guhabwa umuntu uwari we wese ubonetse kuko rifite agaciro kanini ku banyagihugu, bityo ko kuba barihawe bagomba guharanira ko ryagumana agaciro biciye mu gutsindira imidali izaba ihatanirwa i Rio.
Kuri aba bakinnyi kandi haziyongeraho Umurungi Joanna yitoreza mu Butaliyani ndetse na Imaniraguha Eloi witoreza muri Tailand.
Minisitiri Uwacu Julienne atanga inama ku bakinnyi bazaserukuira u Rwanda i Rio
Idarapo ry’igihugu ryahawe Muvunyi Hermas Cliff ukina umukino wo kwiruka mun cyiciro cy’abantu bamugaye (Paralympic), Nyirarukundo Salome ufite itike yo kuzakina imikino Olempike yo kwiruka(Olempic).Mu bandi bakinnyi bakina umukino wo kwiruka baziyongeraho ni Mukasakindi Claudette w’imyaka nawe 33 wakoreraga imyitozo muri Kenya, Uwiragiye Ambroise w’imyaka 36 ari mu gihugu cy’u Buholandi nawe yakoreraga imyitozo mu gihugu cy’Ubuholandi,bose bazahura n’abandi bafatanye gushakira u Rwanda imidali.
Mu bandi bahawe idarapo, ni ikipe y’igihugu y’umukino wa sitting-Volleyball mu cyiciro cy’abakobwa dore ko ariyo kipe ihagarariye umugabane wa Afurika kuko yabonye itike isezereye Misiri ku mukino wa nyuma.
Muvunyi Hermas Cliff (Ibumoso) na Nyirarukundo Salome(iburyo)
Nyirarukundo Salome ajya kwakira idarapo
Nyirarukundo Salome amaze guhabwa idarapo
Muvunyi Hermas ahabwa idarapo
Uhereye iburyo, Uwacu Julienne, Muvunyi Hermas na Karasira Eric utoza Muvunyi
Ikipe y'igihugu ya Sitting Volleyball
TANGA IGITECYEREZO