RFL
Kigali

Rio2016:Abakinnyi bazaserukira u Rwanda bahawe ubutumwa n’ibendera ry'igihugu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/07/2016 18:43
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2016 nibwo Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda (MINISPOC) yashyikirije ubutumwa n’ibendera ry'igihugu abakinnyi bazaserukira u Rwanda mu mikino Olempike izabera i Rio muri Brezil kuva tariki 5-21 Kanama 2016.



Muri uyu muhango, Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne yabwiye aba bakinnyi ko bagomba guha agaciro ibendera ry’u Rwanda bahawe kandi bagaharanira ko rizazamurwa i Rio  nyuma yo kuzaba bitwaye neza mu guharanira ishema ry’igihugu.

 gggggggggddyddddd

Ikipe ya Sitting-Volleyball mu kiganiro na Minisitiri imbere y'itangazamakuru

Uwacu yakomeje avuga ko idarapo bahawe ridapfa guhabwa umuntu uwari we wese ubonetse kuko rifite agaciro kanini ku banyagihugu, bityo ko kuba barihawe bagomba guharanira ko ryagumana agaciro biciye mu gutsindira imidali izaba ihatanirwa i Rio.

Kuri aba bakinnyi kandi haziyongeraho Umurungi Joanna yitoreza mu Butaliyani ndetse na Imaniraguha Eloi witoreza muri Tailand.

Uwacu Julienne-MINISPOC

Minisitiri Uwacu Julienne atanga inama ku bakinnyi bazaserukuira u Rwanda i Rio

Idarapo ry’igihugu ryahawe Muvunyi Hermas Cliff ukina umukino wo kwiruka mun cyiciro cy’abantu bamugaye (Paralympic), Nyirarukundo Salome ufite itike yo kuzakina imikino Olempike yo kwiruka(Olempic).Mu bandi bakinnyi bakina umukino wo kwiruka baziyongeraho ni Mukasakindi Claudette w’imyaka nawe 33 wakoreraga imyitozo muri Kenya, Uwiragiye Ambroise w’imyaka 36 ari mu gihugu cy’u Buholandi nawe yakoreraga imyitozo mu gihugu cy’Ubuholandi,bose bazahura n’abandi bafatanye gushakira u Rwanda imidali.

Mu bandi bahawe idarapo, ni ikipe y’igihugu y’umukino wa sitting-Volleyball mu cyiciro cy’abakobwa dore ko ariyo kipe ihagarariye umugabane wa Afurika kuko yabonye itike isezereye Misiri ku mukino wa nyuma.

Nyirarukundo Salome na Muvunyi

Muvunyi Hermas Cliff (Ibumoso) na Nyirarukundo Salome(iburyo)

Nyirarukundo Salome

Nyirarukundo Salome ajya kwakira idarapo 

salome

Nyirarukundo Salome amaze guhabwa idarapo

kkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkk

hfhgfhfhhf

Muvunyi Hermas ahabwa idarapo

akkakakaakk

Uhereye iburyo, Uwacu Julienne, Muvunyi Hermas na Karasira Eric utoza Muvunyi

Sitting Volleyball

Ikipe y'igihugu ya Sitting Volleyball

cfftjdfdfyjdjydyj






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ir mabwete7 years ago
    Nne c Niyonshuti Maconco arihe ko ariwe wasimbuye itike yatsindiwe na Hadi Jeanvier mu mukino wa cyclisme?





Inyarwanda BACKGROUND