RFL
Kigali

Rihanna yagaragaye mu Bufaransa ku mukino wa mateka wa Paris-Saint Germain na Marseille

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/10/2015 16:34
2


Umuririmbyikazi Rihanna Robyn Fenty, kuri iki cyumweru yari yabukereye mu gihugu cy'Ubufaransa ku kibuga cya Parc des Princes aho ikipe ya PSG yakinaga n'ikipe ya Marseille mu mukino ukomeye cyane wa shampiyona, warangiye Zlatan Ibrahimovic yandikishije amateka mashya..



Muri uyu mukino Rihanna ntiyari we wenyine kuko yari kumwe n'ibindi byamamare birimo abanyamideri nka Kendall Jenner na Gigi Hadid.

Kendall

Abanyamideri Kendall Jenner(ibumoso) na Gigi Hadid(iburyo) na bo bari babukereye kuri sitade ya Parc Des Prince

Uyu mukino warangiye ari ibitego bya PSG 2-1, ku ruhande rw'umukinnyi Zlatan Ibrahmovic byari ibirori kuko ibitego bibiri yatsindiye ikipe ye ya PSG byatumye aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere muri shampiyona y'ubufaransa ukiniye ikipe ya PSG ufite ibitego byinshi aho yujuje ibitego 110.

Ibra

Zlatan Ibrahimoic mu mukino yatsinzemo ikipe ya Marseille ibitego 2

Nyuma yo gutsinda ibi bitego, Zlatan Ibrahmovic yandikishije amateka aho yaciye agahigo agaca k'Umunyaportugali Pedro Pauleta wari ufite ibitego 109 mu mikino 211 kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2008 akinira ikipe ya PSG.

Zlatan

Zlatan Ibrahimovic yahawe ishimwe nka rutahizamu w'ibihe byose muri PSG

Umwihariko mu gahigo umukinnyi Zlatan Ibrahimovic yaciye, ni uko kugeza ubu hashize imyaka itatu gusa akinira ikipe ya PSG, aho ibitego 110 abitsinze mu mikino ijana na mirongo itatu n'irindwi mu gihe mugenzi we umukurikiye Pedro Pauleta akaba yarakiniye ikipe ya PSG imyaka itanu n'imikino 211 irengaho imikino 74.

Remy Niyingize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • irambona8 years ago
    Rihanna ararenze PE! yemera football
  • 8 years ago
    birarenze kuba psg yatsinze marseille.





Inyarwanda BACKGROUND