RFL
Kigali

REG BBC yakomeje kugumana umwanya wa mbere, Kalima avuga ko batubatse ikipe bareba shampiyona y’u Rwanda gusa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/12/2017 13:19
1


Ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club yakomeje kuba ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma yo gutsinda UGB amanota 126-81 mu mukino waberaga muri sitade nto ya Remera ku mugoroba w’uyu wa Gatanu.



Ni umukino utagoye REG BBC yiyubatse kuko agace ka mbere karangiye ifite amanota 28-18 agace ka kabiri itsinda amanota 37-27. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye REG BBC iri imbere n’amanota 65 kuri 45 ya UGB . Mu gace kagatatu REG BBC ifashijwemo na Kami Kabange na Shyaka Olivier bazamuye amanota bituma itsinda amanota 31-11 mbere yo gutsinda amanota 30-25.

Muri uyu mukino, Kami Kabange Milambwe yatsinze amanota 30 aza akurikiwe na Nijimbere wa UGB watsinze amanota 18. Shyaka Olivier wa REG BBC yabonyemo amanota icyenda (9). Nyuma y’umukino, Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC yavuze ko umukino wari ushimishije kuko ngo kuba UGB yabashije kugeza amanota 80 ari ubutumwa bwiza. Kalima kandi avuga ko ikipe ye ikomeye kuko igira abasimbura bari ku rwego rumwe n’ababanzamo. Yagize ati;

Umukino wari umeze neza, mubonye ko amanota yari hejuru, wari ushimishije  ku mpande zombi. Niyo mpamvu mubona twatsinze 126 nabo bagera kuri 80 (81). Bafite abana ubona bari gutera imbere. Ikipe yanjye irakomeye, buriya njyewe ngira abasimbura bakomeye. Umukinnyi iyo asimbuye undi uba ubona akomeye mu gihe andi makipe usanga abakinnyi nka batanu cyangwa batandatu, abo ntibakina umukino wose.

Kalima yasoje avuga ko mu kubaka ikipe bazitaba muri uyu mwaka w’imikino babikoze bagendeye ku buryo amakipe yo mu karere ahagaze. “Ikipe yanjye ntabwo ikomeye mu Rwanda gusa, muzabibona no muri Zone 5 kuko buriya twakoze ikipe turebye ku makipe yo hanze y’u Rwanda. Muri Zone 5 twabashije kujya kureba uko amakipe ahagaze natwe dukora ikipe bitewe nuko twabonye bahagaze. Twizeye ko ikipe yacu (REG BB) ikomeye mu karere”. Kalima Cyrile

REG BBC yatsindaga uyu mukino idafite kapiteni Kubwimana Kazingufu Ali ufite ikibazo cy’uburwayi cyo kimwe na Kaje Elie utarabona ibyangombwa bimuha uburenganzira bwo gukina nyuma yo kuva muri Patriots BBC.

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu, APR BBC itozwa na Aime Kalim Nkusi yatsinze Espoir BBC amanota 62-57 (13-11, 17-19, 24-9 na 8-18) mu mukino watangiye saa tatu (21h00’) z’umugoroba. Muri uyu mukino, Kazeneza Emile Galois yakoze akazi gakomeye atsinda amanota 15 mu gihe Niyonkuru Pascal bakinana muri Espoir BBC yatsinze amanota 14. Ntagunduka Jean de Dieu wa APR BBC yasaruyemo amanota 12. REG BBC irakomeza kuyobora urutonde n’amanota umunani (8).

Dore uko imikino yagenze:

-UGB 81-126 REG BBC

 1st QT:18-28

2nd QT:27-37

3rd QT:11-31

4th Q:25-30

-APR BBC 62-57 Espoir BBC 

1st QT: 13-11

2nd QT:17-19

3rd QT:24-09

4th QT:08-18

Kalima Cyrile avuga ko UGB (icyatsi) ifite abana bazamuka neza

Kalima Cyrile avuga ko UGB (icyatsi) ifite abana bazamuka neza

Kami Kabange yatsinze amanota 30

Kami Kabange yatsinze amanota 30 mu mukino

Kalima Cyrile aganira n'abakinnyi mu mukino

Kalima Cyrile aganira n'abakinnyi mu mukino

UGB yatsinzwe ifite amanota 81

UGB yatsinzwe ifite amanota 81

Nkurunziza Chris Walter mu mwambaro wa REG BBC nyuma yo kuva muri Patriots BBC

Nkurunziza Chris Walter mu mwambaro wa REG BBC nyuma yo kuva muri Patriots BBC

Abafana muri sitade nto ya Remera

Abafana muri sitade nto ya Remera

Abasimbura na APR BBC ikipe ihagaze neza muri uyu mwaka

Abasimbura na APR BBC ikipe ihagaze neza muri uyu mwaka

Kazeneza Emile Galois (ufite umupira) yatsinze amanota 15 ku nyungu za Espoir BBC

Kazeneza Emile Galois (ufite umupira) yatsinze amanota 15 ku nyungu za Espoir BBC

Kazeneza Emile ubu niwe wafashe nimero 10 nyuma y'igenda rya Shyaka Olivier

Kazeneza Emile ubu niwe wafashe nimero 10 nyuma y'igenda rya Shyaka Olivier

Aime Kalim Nkusi umutoza wa APR BBC atanga amabwiriza

Aime Kalim Nkusi umutoza wa APR BBC atanga amabwiriza

Shyaka Olivier nawe yageze muri REG BBC bamuha nimero 10

Shyaka Olivier nawe yageze muri REG BBC bamuha nimero 10

Kami Kabange n'umufasha we Aisha Kabange bareba umukino wa APR BBC na Espoir BBC kuko we yari amaze kurangiza akazi

Kami Kabange n'umufasha we Aisha Kabange bareba umukino wa APR BBC na Espoir BBC kuko we yari amaze kurangiza akazi ko gutsinda UGB

Rujugiro afana APR zose

Rujugiro afana APR zose

Espoir BBC imwe  mu makipe ashobora kuzagorwa n'uyu mwaka w'imikino

Espoir BBC imwe mu makipe ashobora kuzagorwa n'uyu mwaka w'imikino

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MURWANASHYAKA ephrem3 years ago
    Ngewe Nkunda APR nyirinyuma izatsindira GROM HIA iwabo igitego kimwe kubusa murakoze





Inyarwanda BACKGROUND