Ibitego bibiri byari bihagije kugira ngo Real Madrid yari mu rugo i Santiago Bernabeu ibyibushye impamba y’ibitego 3-1 yari yatsindiye Camp Nou. Marco Asencio na Karim Benzema ni bo batanze ibyishimo byaje bisanga abakunzi b’iyi kipe y’i Bwami.
Ku munota wa kane w’umukino (4’) ni bwo Marco Asencio yatangaga ikimenyetso cy’uko FC Barcelone iri buve mu murwa imeze nabi. Ku munota wa 39’ ni bwo Karim Benzema yakuragaho icyizere cy’abatuye i Cataluougna ubwo yaboneza umupira mu izamu.
Real Madrid yaje kurangiza umukino iyoboye n’ibitego 2-0 byaje bisanga 3-1 yatsindiye i Camp Nou bihita biba ibitego 5-1 Barcelone itsinzwe mu minota 180’.
Cristiano Ronaldo wari mu bihano by’imikino itanu adakina, nyuma y’umukino yamanutse mu kibuga yishimana na bagenzi be ku byiza bagezeho dore ko muri uyu mwaka w’imikino batwaye ibikombe byose.
Dore abakinnyi bakoreshejwe (Abasimbura):
Real Madrid: Navas; Carvajal, Ramos, Varane, Marcelo; Kroos (Ceballos 80), Modric; Vasquez, Asensio (Hernandez 75), Kovavic (Casemiro 62); Benzema
Abasimbura batkinnye: Kiko Casilla, Bale, Isco, Nacho
FC Barcelona: Ter Stegen; Alba (Digne 78), Pique (Semedo 50), Mascherano, Umtiti; Busquets, Andre Gomes (Deulofeu 72); Rakitic; Messi, Suarez, Sergi Roberto
Abasimbura batakinnye: Cillessen, Vidal, Suarez, Alcacer
Cristiano Ronaldo yishimira igikombe
Marco Asencio yishimira igitego yatsinze ku munota wa kane (4')
Marco Asencio yarekuye ishoti rigana mu izamu ari hanze y'urubuga rw'amahina
Marco yishimana na bagenzi be
Abakinnyi ba Real baguruka
Karim Benzema yishimira igitego yatsinze ku munota wa 39'
Abakinnyi ba Real Madrid bishimira igitego cya Karim Benzema
Lionel Messi byari byamugoye
Abakinnyi ba FC Barcelona babuze aho bareba
Abanyacyubahiro barimo C. Ronaldo
Luka Modric akingira umupira
Lionel Messi ashaka izamu
Luis Suarez ashaka byibura igitego cy'impozamarira
Karim Benzema yugarije Gerard Pique
Marcelo akora ibyo ashatse ku mupira
K.Benzema agurukana Umtiti
Raphael Varane ananiza Suarez
Zinedine Zidane utoza Real Madrid amaze gutwara ibikombe birindwi (7) mu marushanwa icyenda (9) yakinnye atoza Real Madrid
"Amarira y'umugabo atemba ajya mu nda".....Ernesto Valverde utoza Fc Barcelona
AMAFOTO: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO