RFL
Kigali

Ku bufatanye na RDB ikipe ya Arsenal yatangiye kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/05/2018 10:01
1


Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwasinyanye amasezero n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Ni amasezerano agamije kwamamaza urwego rw’Ubukerarugendo nk’urwego ruhanzwe amaso mu rugendo rw’iterambere, akaba ari amasezerano azamara igihe cy’imyaka itatu.



Ku rubuga rwa Arsenal basohoye itangazo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2018 bavuga ko ayo masezerano yo kwamamaza urwego rw’Ubukerarugendo mu Rwanda yasinywe binyuze mu kigo gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubukerarugendo [Rwanda Convention Bureau].

Ikipe ya Arsenal izajya itanga ubutumwa bwa ‘Sura u Rwanda [Visit Rwanda]’ binyuze mu gushyira ikirango cy’u Rwanda ku maboko y’imyenda bambara ku ruhande rw’ibumoso, bigatangirana n’umwaka wa shampiyona wa 2018/2019.

Iri tangazo ryasohotse ubwo n’ikipe ya Arsenal yerekanaga imyenda bazambara mu mwaka wa shampiyona y’umwaka utaha w’imikino. Bavuga ko u Rwanda ari igihugu cya mbere gifite ubukungu bwihuta muri Afurika rukagira n’urwego rw’ubukerarugendo buteye imbere aho bamukerarugendo ibihumbi n’ibihumbi bagenda biyongera uko iminsi itaha.

Ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal, Vinai Venkatesham yatangaje ko aya masezerano agiye gufasha u Rwanda mu kumenyekanisha urwego rw’Ubukerarugendo n’ubucuruzi.  Yagize ati “U Rwanda rwateye imbere mu myaka mike ishize. Aya masezerano azafasha abakunzi n’abandi bakurikirana ikipe ya Arsenal kumenya birushijeho igihugu cy’u Rwanda kandi bitange n’umusaruro twifuza.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umukino wa Arsenal urebwa n’abantu barenga miliyoni 35 ku munsi. Yizeye ko ubutumwa bwa ‘Sura u Rwanda [Visit Rwanda]’ buzagera kuri benshi bagasuura u Rwanda.

Clare Akamanzi Umuyobozi bwa RDB yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no gukorana n’ikipe ya Arsenal mu kumenyekanisha urwego rw’ubukerarugendo n’ishoramari ryihutishijwe ku buryo mu masaha atandatu gusa buri wese yaba yandikishije ikigo cy’imari. Yagize ati:

Twishimiye gukorana n’ikipe ya Arsenal mu kwerekana ibyiza nyaburanga by’igihugu cyacu. Turakangurira abantu gusura u Rwanda bakirebera ukuntu ari igihugu kihuta mu iterambere muri Afurika.

Ubutumwa bwa “Visit Rwanda” bwanditswe ku maboko y’imipira ibumoso aho buzajya bugaragara ku ikipe nkuru, iy’abakobwa n’ikipe y’abafite munsi y’imyaka 23 y’amavuko. Uko Arsenal izajya ikinira ku kibuga cyayo, Emirates ubu butumwa buzajya butambutswa ndetse ngo bazajya bakoresha n’imbuga bahamgarira abatuye isi gusuura u Rwanda ku buryo nta mufana uzacikwa.

Iyi mikoranire y’u Rwanda na Arsenal iratangira kubahirizwa muri Kanama uyu mwaka wa 2018. Ba mukerarugendo bazusura Intare, Inkura, inguge n’ingagi zo mu birunda. Rwanda ni igihugu cya kabiri muri Afurika mu koroshya ishoramari nk’uko Banki y’isi yabitangaje. U Rwanda kandi rwahawe igihembo na World Travel and Tourism Council bashimirwa uburyo bateje imbere urwego rw’ubukerarugendo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ukuri5 years ago
    Ibi nibyiza ariko izo million muhaye Arsenal mwakabaye muzihaye Rwanda revenue ikagabanya umusoro kubukode bwubutaka





Inyarwanda BACKGROUND