RFL
Kigali

RD Congo yatwaye CHAN ya kabiri nyuma yo kwihaniza Mali

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:7/02/2016 23:34
4


Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ya Congo Kinshasa yanditse amateka yo gutwara CHAN ya kabiri nyuma yo gutsinda Mali 3-0.



Wari umukino wa nyuma wa CHAN 2016, yaberaga mu Rwanda, iba ku nshuro yayo ya kane. Ibitego bya Les Leopards, ikipe y’umupira w’amaguru ya Congo Kinshasa itozwa na Florent Ibenge byatsinzwe na Meschack Elia watsinze bibiri ndetse na Jonathan Bolingi.

Meschack Elia wigaragaje cyane muri uyu mukino, yatsinze igitego gifungura ku munota wa 28 w’umukino nyuma yo gucenga ari mu ruhande rw’ibumoso agahindukira agateresha ishoti rikomeye ukuguru kw’iburyo maze agatsinda igitego cyiza.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Kongo Kinshasa ku busa bwa Mali. Mu gice cya kabiri, ikipe ya Mali yatangiye isatira Congo Kinshasa cyane nyamara ntiyabasha kuba yakwinjiza igitego cyo kwishyura cyane ko n’umunyezamu Matampi wa Congo Kinshasa yababereye ibamba.

Icyizere cya Mali cyo kuba yabasha kwishyura ngo ibe yatwara igikombe cya CHAN 2016 cyayoyotse ubwo ku munota wa 61, Meschack Elia yacengaga ba myugariro ba Mali agasigarana n’umunyezamu na we akamucenga yarangiza agatsinda igitego cyiza cyane.

Congo Kinshasa ntiyarekeye kuko ku munota wa 72 yatsinze ikindi gitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Jonathan Bolingi kikaba igitego cya gatatu.

Meschack Elia (iburyo) na Mescahck Elia (ibumoso) ni bo batsindiye RD Congo

Umukino warangiye Congo Kinshasa ifite ibitego 3 ku busa bwa Mali maze iyi kipe ihabwa igikombe cya CHAN ku nshuro ya kabiri mu nshuro 4 cyari kimaze gukinwa.

RD Congo yabaye ikipe ibashije gutwara CHA 2 mu mateka

Meschack Elia ni we wahembwe nk’umukinnyi w’irushanwa mu gihe kapiteni wa Congo Kinshasa, Joel Kimwaki yahembwe nk’umuyobozi mwiza w’abakinnyi be mu kibuga.

CHAN 2016 yaberaga mu Rwanda kuva  ku itariki ya 16 Mutarama 2016, ikaba yaragize umwihariko wo kugira imitegurire myiza yashimwe na benshi ndetse n’ubwitabire bw’abafana bushimishije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shema 8 years ago
    Twishimye kbsa
  • S.K8 years ago
    Meschack Elia (iburyo) na Mescahck Elia (ibumoso) !??????? stupid fucks
  • 8 years ago
    Meshake elia ari iburyo muri iyo photo naho undi ni Jonathan bolingi watsinze icyanyuma (ibumoso muri photo)
  • ntihinyurwa cyriaque8 years ago
    na CAN turayikeneye kubera ubwitonzi , umurava twatojwe ni intore izirusha intambwe





Inyarwanda BACKGROUND