RFL
Kigali

RCA yabonye imbaraga zizafasha guteza imbere Cricket mu mashuli

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/10/2017 7:18
0


Muri iyi minsi ubona amashyirahamwe na asosiyasiyo z’imikino bakubita hirya no hino mu kureba uko ubwoko butandukanye bw’imikino bashinzwe yatera imbere bashingiye ku bana bakiri bato. Ni muri urwo rwego na RCA, ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda nabo bageze kure umushinga wo guteza imbere uyu mukino bahereye mu ma mashuli.



Nzayisenga Jackson kuri ubu ushinzwe iterambere ry’umukino wa Cricket hitawe cyane ku bigo by’amashuli, yemereye INYARWANDA ko magingo aya bamaze kubona umushinga wa Cricket itagira umupaka (Cricket Without Boundaries), umushinga uzabafasha mu kuzenguruka ibigo by’amashuli bigisha umukino wa Cricket ndetse banatanga amahugurwa ku batoza bazakomeza gutoza abana.

“Muri macye Rwanda Cricket Association yatangije gahunda y’iterambere ry’uyu mukino mu bigo ifatanyije n’umushinga wo mu Bwongereza wa Crciket Without Boundaries. Twatoje abarimu bashinzwe siporo kugira ngo bajye bafasha mu iterambere ry’uyu mukino”. Nzayisenga Jackson

Kuri iyi nshuro, hasuwe ibigo by’amashuli 28 mu duce dutandukanye tw’igihugu. Kuri uyu wa kane bakaba basoje ibigo byose byari biri kuri gahunda mbere yuko kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2017 bakora umuhango wo gusoza bahuriza hamwe ibigo byose. Ibi bigo basuye hari ibyo basuraga inshuro ebyiri bitewe nuko ibyinshi biba bifite abana biga mu mashuli abanza n’abiga mu mashuli yisumbuye.

Ibigo iyi gahunda yagezemo ni; IPRC West, St Marie, GS Ruganda (Harebwa abiga muri Primary), GS Nyegabo, ES Mubuga, ES Bisesera, ES Bwishyura,  Gatwaro PS, GS Ruganda (Harebwa abiga muri Secondary), GS Nyegabo, Gs Shyogwe, Gs Gitarama, Gs Munyinya, Gs Kirwa Catholique Jam, Gs Nyabisindu, Gs Rosa Mystica, GS Ntarama, Nyamata High School, GS Kibungo, GS Kacyiru, SOS, Life International Christian Academy na EP Kacyiru.

 Abarezi bahabwa amahugurwa kuri Cricket

Abarezi bahabwa amahugurwa kuri Cricket kugira ngo bazigishe abana

Abana basobanurirwa Cricket

Abana basobanurirwa Cricket

Abana bakina Cricket

Abana bakina Cricket






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND