RFL
Kigali

Rayon Sports yerekeje muri Tanzania gucakirana na Yanga Africans-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2018 23:27
4


Ikipe ya Rayon Sports yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa tatu z’ijoro iri kumwe n’abayobozi bayo berekeza mu gihugu cya Tanzania aho ifite umukino ukomeye ugiye kuyihuza n’ikipe ya Yanga Africans mu irushanwa rya Total CAF Confederation Cup 2018.



Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda ku isaha ya saa tanu n’igice z’ijoro. Mbere yo guhaguruka iyi kipe yari yakoze imyitozo ya nyuma mbere y'uko bafata indege ibajyana i Dar Es Slaam muri Tanzania aho bagomba gucakiranira na Yanga Africans kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018.

Ni umukino wa kabiri wo mu itsinda rya kane (D) mu irushanwa rya Total CAF Confederation Cup 2018, umukino Rayon Sports izakina nyuma y'uko yanganyije na Gormahia FC igitego 1-1 i Kigali naho Yanga Africans ikaba yaranyagiwe na USM Alger ibitego 4-0.

rayon

Abakinnyi 18 ba Rayon Sports bagiye muri Tanzania:

1. Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C,1)

2. Ndayusenga Kassim (GK, 29)

3. Thierry Manzi 4

4. Irambona Eric Gisa 17

5. Ange Mutsinzi Jimmy 5

6. Mugabo Gabriel Gaby 2

7. Mugisha Francois Master 25

8. Pierrot Kwizera 23

9. Saddam Nyandwi 16

10. Eric Rutanga Alba 3

11. Mugume Yassin 18

12. Djabel Manishimwe 28

13. Kevin Muhire 8

14. Caleb Bonfils Bimenyimana 7

15. Shaban Hussein Tchabalala 11

16. Christ Mbondy 9

17. Diarra Ismaila 20

18. Yannick Mukunzi 6

minaert

fcRayon SportsRayon Sports

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASONGO5 years ago
    iyikipe iriyemera, nigende bayinyabike, induru yabo ntitwayikira batsinze. APR oyeeeee!!!!!!
  • 5 years ago
    Bigize abastars cyane kurusha uko ari abakinnyi, aba nta musaruro mbabonamo
  • 5 years ago
    Ibi mwakabyambaye mwakoze, mwatahanye intsinzi mugiye kwakirwa nabayobozi kuko mwabaye indashyikirwa. Ibi bintu nyateye murubyiruko rwacu tugomba kubyamagana
  • shema deus5 years ago
    oh rayon izakubita agakipe tubifurije gutsinda kbs!





Inyarwanda BACKGROUND