RFL
Kigali

Rayon Sports yegeze i Lagos amahoro ikomeza i Port Harcourt-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/04/2017 19:59
0


Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda saa mbili z’igitondo (08h00’) yashyitse i Lagos muri Nigeria, igihugu igiye gusuramo Rivers United mu mukino ubanza w’ijonjora rya gatatu ry’imikino ya CAF Total Champions League.



Nyuma yo kugera i Lagos ntabwo urugendo rwari rurangiye kuko basabwaga nibura urugendo rutari munsi y’isaha imwe (1h) ugana mu mujyi wa Port Harcourt ahazabera umukino kuko ni naho Liberation Stadium yubatse. Iyi kipe yambara ubururu n'umweru yageze i Harcourt saa moya n'iminota 12 (19h12') ku masaha ya Kigali.

Biteganyijwe ko umukino uzakinwa ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017 saa kumi z’umugoroba ku masaha ya Lagos mu gihe bizaba ari saa kimi n’imwe z'umugoroba ku masaha ya Kigali (17h00’).

Uva ibumoso: Manzi Thierry, Niyonzima Olivier, Irambona Gisa Eric na Mugheni Fabrice ku butaka bw'i Lagos

Uva ibumoso: Manzi Thierry, Niyonzima Olivier, Irambona Gisa Eric na Mugheni Fabrice ku butaka bw'i Lagos

Umunyezamu Mutuyimana Evariste (ibumoso) na Lomami Marcel (iburyo)umutoza ushinzwe imbaraga z'abakinnyi

Umunyezamu Mutuyimana Evariste (ibumoso) na Lomami Marcel (iburyo)umutoza ushinzwe imbaraga z'abakinnyi

Savio Nshuti Dominique na bagenzi be batsura umubano n'amafunguro y'i Lagos mbere yo guhaguruka bana i Port Horcourt

Savio Nshuti Dominique na bagenzi be batsura umubano n'amafunguro y'i Lagos mbere yo guhaguruka bagana i Port Horcourt

PHOTOS: Jean Luc Imfurayacu/Ruhagoyacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND