Ikipe ya Rayon Sports yatwaye irushanwa ry'Agaciro Developement Fund 2017 kuri tombola inatsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Eric Rutanga wayihozemo.
Igitego cyatsinzwe na Eric Rutanga cyaje ku munota wa 87' kuri coup franc yatewe na Eric Rutanga myugariro wahoze muri APR FC. Iki gitego cyatumye amakipe yombi anganya amanota atandatu (6) bityo nk'uko amategeko y'irushanwa abivuga bakora tombola yarangiye n'ubundi Rayon Sports igize amahirwe ikegukana iki gikombe gifite agaciro ka miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.
Wari umukino urimo guhatana gukomeye ku mpande zombi kuko byaje no kurangira Hakizimana Muhadjili ahawe ikarita itukura nyuma y'imyitwarire mibi yagize imbere y'umusifuzi wari uyoboye umukino akaza kumuha ikarita y'umuhondo yaje isanga iyo yari yabonye hagati mu mukino.
Dore uko ibihembo byatanzwe:
1.Rayon Sports: 3.000.000 FRW+Igikombe
2.APR FC: 2.000.000 FRW
3.AS Kigali: 1.000.000 FRW
Ibihembo ku bakinnyi (Individual Awards):
1.Mukunzi Yannick (Rayon Sports): Umukinnyi w'irushanwa: 100.000 FRW
2.Twizerimana Martin Fabrice (APR FC): Umukinnyi ukiri muto witwaye neza: 100.000 FRW
3.Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports): Umunyezamu w'irushanwa: 100.000 FRW
4.Frank Kalanda (AS Kigali): Uwatsinze ibitego byinshi (2): 100.000 FRW
Rayon Sports bishimira igikombe
Nyandwi Saddam yambikwa umudali wa mbere muri Rayon Sports
Twizerimana Martin Fabrice yahembwe nk'umukinnyi ukiri muto witwaye neza
Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu w'irushanwa
APR FC bambwikwa imidali
APR FC yatahanye umwanya wa kabiri
AS Kigali yabaye iya gatatu
Ibyaranze umukino wa APR FC na Rayon Sports
Eric Rutanga wahoze muri APR FC ni we wayitsinze igitego
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Eric Rutanga
Imanishimwe Emmanuel wa APR FC yaje muri 11 bitunguranye kuko yari yaragize ikibazo mu kirenge
Hakizimana Muhadjili agerageza gucika abugarira ba Rayon Sports
Nyandwi Saddam myugariro wa Rayon Sports witwaye neza muri iyi mikino y'Agaciro
Gikundiro Forever itsinda ry'Abafana ba Rayon Sports
Abafana ba APR FC
Eric Rutanga na Yannick Mukunzi barwanira ishyaka Rayon Sports
Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports
Muhadjili Hakiziamana ahabwa ikarita ya mbere y'umuhondo yaje kwiyongera agahabwa umutuku
Bashaka umupira mu kirere
Abasifuzi n'abakapiteni
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO